Nyagatare: Guverineri w intara y Uburasirazuba yakoranye inama n abavuga rikijyana
Mu rwego rwo kuganira ku mikoranire n’abo bafatanyije kuyobora bagamije kugeza abaturage ku iterambere rirambye binyuze mu mihigo. Guverineri w’Intara y’Uburasirazuba, Uwamariya Odette tariki ya 7 Ukuboza 2012 yagiranye ikiganiro n’abayobozi b’Akarere, abayobozi b’imirenge n’ab’utugari ndetse nabavuga rikijyana bo mu Karere ka Nyagatare maze abasaba guhoza ku mitima yabo ko bagomba guhigura imihigo baba barasinye .
Mu kiganiro yagiranye n’aba bayobozi b’inzego z’ibanze n’abavuga rikijyana nyuma yo gusura ibikorwa bitandukanye abaturage bo mu Karere ka Nyagatare bamaze kugeraho, Guverineri yashimiye akarere avuga ko bigaragara ko mumihigo y’iki gihembwe bari imbere. Guverineri ati “ibyo nabonye bigaragaza ko mu gihe gito kiri imbere aka karere kazaba kifashe neza mu bukungu.â€Â Ati “rero igihugu gihanze amaso aka karere.â€
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Atuhe Asiimwe sabitti, yabwiye abayobozi n’abavuga rikijyana ko Akarere ke kagomba kugaruka ku mwanya wa mbere mu guhigura imihigo. Na we asaba izi nzego zari zihateraniye zifasha abatuge kugera ku bikorwa by’iterambere guhora bibuka ko ari bo bazatuma akarere kaza imbere.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare kandi yagaragarije Guverineri ko hari bimwe mu bibazo by’ingutu akarere gakeneyemo ubufasha harimo nk’ikibazo cy’amazi mu Mirenge ya Karangazi, Musheri na Rwempasha.kuri iki kibazo Guverineri akaba yabemereye kuzabafasha mu buvugizi n’abafatanyabikorwa abaturage bakagezwaho ibikorwa remezo by’ibanze.
Abayobozi b’inzego z’ibanze na bo bagaragarije Guverineri ibibazo biri hirya no hino iwabo mu mirenge aho bagarutse cyane ku kibazo cy’ubuhahirane n’igihugu cy’abaturanyi cya Uganda bakagaragaza ko gasutamo ari nke ku buryo nk’abacuruzi bo mu mirenge ya Kiyombe na Karama bibasaba gukora ingendo ndende cyane bajya kurangura kandi baturiye umupaka. Umunyamabanganshingwabikorwa w’Umurenge wa Kiyombe Mwumvaneza Emmanuel yavuze ko ibi bituma abacuruzi bazana ibicuruzwa bya magendu kubera amabura kindi. Yagize ati “mwari mukwiye kureba ukuntu habaho twa gasutamo duto abantu bacu bakajya barangura baciye bugufi bagasora, naho ubundi bituma bitugora kurwanya forode.†Iki na cyo Ubuyobozi bw’intara n’ubw’akarere bwavuze ko buzakigaho hagashakwa umuti.
Niyonzima Oswald