NSR | Nyamasheke: Abarezi ni umuyoboro mwiza wo kugera ku baturage
Abarimu ngo ni umuyoboro mwiza ushobora gutuma gahunda za leta zigerwaho ndetse n’amatora akagenda neza nk’uko Kansanga Olive, ushinzwe ibikorwa by’uburere mboneragihugu muri komisiyo y’amatora yabivuze tariki ya 22 gashyantare mu mahugurwa ku ruhare rwa mwarimu mu kwimakaza demokarasi n’imiyoborere myiza binyuze mu matora.
Kansanga yavuze ko nk’abarezi bafite inshingano zo kwigisha abanyarwanda, akaba ari yo mpamvu bahisemo kubongerera ubumenyi ngo nabo bagire ubumwenyi buhagije bwabafasha gusobanurira abandi. Ibi ngo bizabafasha gutanga ubumenyi mu mashuri ndetse no mu nzego zitandukanye babamo mu midugudu iwabo.
Abarezi bo mu karere ka Nyamasheke nabo baratangaza ko umurimo wabo ubemerera kugira uruhare runini mu guteza imbere gahunda za leta ndetse no gutuma zumvikana neza mu baturage.
Beata Mukabahizi, umuyobozi w’ikigo cy’amashuri abanza cya Mutusa, umwe mu bari bitabiriye aya mahugurwa, yavuze ko abarezi bahura n’abantu benshi kandi b’ibyiciro bitandukanye bikaba byoroshye kubaha ubutumwa butandukanye.
Mukabahizi yagize ati: “abarezi duhura n’abana duhorana nabo mu ishuri. Duhura ndetse n’ababyeyi babo kandi tukaganira byinshi bitandukanye.â€
Ndikumana Edouard, umwarimu wari witabiriye aya mahugurwa nawe avuga ko abarimu bafite byinshi babasha guhindura mu muryango nyarwanda haba mu banyeshuri cyangwa se mu babyeyi babo.