Subscribe by rss
    Friday 20 April, 2018
    Rwanda News
      • Home
      • National
      • Politics
      • Regional
      • Magazines
      • OP&ED
    Published On: Wed, Feb 29th, 2012
    Ibikorwa / Latestnews | By Aninta

    NSR | Tugomba gutera intambwe nyinshi kugira ngo tuve mu bukene- Umuyobozi w akarere ka Nyamagabe

    Share This
    • Add to Delicious
    • Share on FriendFeed
    • Digg
    • submit to reddit
    Tags
    ahoAkarereImibareingokugiramuringonyamagabeRwandaRwanda activitiesRwanda developmentRwanda NyamagabeubukeneUmuyobozi

    Umuyobozi w’akarere ka Nyamagabe, Mugisha Philbert aratangaza ko akarere ka Nyamabage kagomba gutera intambwe nyinshi kugira ngo kabashe kuva mu bukene.

    Rwanda : Mugisha Philbert,umuyobozi w’akarere ka Nyamagabe 

     

    Mugisha Philbert,umuyobozi w’akarere ka Nyamagabe

    Ibi umuyobozi w’akarere ka Nyamagabe yabitangaje mu kiganiro yagiranye n’abayobozi b’inzego z’ibanze bo muri aka karere ku itariki ya 22/2/2012.Muri iki kiganiro abayabozi b’inzego z’ibanze beretswe aho akarere kageze mu kurwanya ubukene kuva mu mwaka wa 2006 kugera mu mwaka wa 2011.

    Imibare yakozwe n’ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare(National Institute of Statistics of Rwanda) yerekana ko akarere ka Nyamagabe kari mu turere twa mbere dufite abaturage bakennye, aho ingo 73% ziri munsi y’umurongo w’ubukene naho ingo zitindahaye zikaba ari 40%.

    N’ubwo iyi mibare ikiri hajuru ariko, bigaragara ko akarere ka Nyamagabe kagabanyije ubukene ku gipimo cya 2% mu myaka itanu kuko imibare iheruka muri 2006 yerekanaga ko ingo zari ziri mu munsi y’umurongo w’ubukene zari 75%.

    Ku rwego rw’igihugu imibare yerekana ko   ingo 40% arizo ziri munsi y’umurongo w’ubukene mu gihe ingo 5% ziri mu bukene bukabije.

    Muri iki kiganiro kandi byagaragaye ko aho akarere ka Nyamagabe kari imbere nko mu burezi aho 95% by’abana bagomba kwiga amashuri abanza bayiga bakayarangiza mu gihe ku rwego rw’igihugu imibare yatanzwe yerekana ko ari 91%.

    Gusa iyi mibare iragabanuka iyo bigeze ku banyeshuri bagomba kwiga amashuri yisumbuye kuko ari 14.7 % bonyine bayiga naho ku rwego rw’igihugu bakaba 20 %.

    Ku bijyanye n’isuku naho akarere ka Nyamagabe kaza mu myanya ya mbere aho ingo zifite ibikoresho n’uburyo bwo gukora isuku ari 90.5%.

    “Kuba akarere ka Nyamagabe gafite abaturage benshi bakennye ntibivuga ko kasubiye inyuma.”

    Umuyobozi w’akarere ka Nyamagabe Mugisha Philbert asanga  kuba akarere ka Nyamagabe kari mu turere dufite abaturage benshi bakennye bitavuga ko kasubiye inyuma kuko imibare igaragaza ko ahubwo kateye intambwe.

    Mugisha Philbert yagize ati “turacyari mu turere dufite abaturage benshi bakiri mu murongo w’ubukene ariko ntabwo bivuga ko twasubiye inyuma ugereranyije n’aho twari turi mu mwaka wa 2006. Hari intabwe ntoya cyane twateye.”

    Rwanda : Abayobozi b’inzego z’ibanze barasabwa gutera intammbwe nyinshi

    Abayobozi b’inzego z’ibanze barasabwa gutera intammbwe nyinshi

    mu rugendo rwo kugabanya ubukene

    Zimwe mu mpamvu zituma akarere ka Nyamagabe kagifite abaturage bakennye ngo harimo imitere y’akarere cyane cyane ubutaka, ati “ubutaka bwacu butandukanye n’ubutaka bwo mu tundi turere aho ubutaka budasaba byinshi kugira ngo bwere, twebwe ubutaka bwacu busaba inyongeramusaruro, bisaba gukoresha amafumbire menshi mu by’ukuri kugira ngo tube twabona umusaruro.”

    Hari kandi n’ibikorwa remezo nk’amashanyarazi n’imihanda bikiri bike muri aka karere kandi bikaba nabyo biri mu bigenderwaho mu gukora igenzura.

    Umuyobozi w’akarere kandi avuga imiterere y’akarere ntigomba guca intege ahubwo igomba gutuma  barushaho gukora cyane kugira ngo ubukene bugabanuke, ati “icyo nabivugaho muri rusange ni uko intabwe abandi batera twebwe tugomba gutera irenze imwe, tugomba gutera intambwe nyinshi kugira ngo tuve mu bukene kandi ni nabyo byakorwaga uyu munsi.”

    Iyi nama yari yitabiriwe n’abayobozi b’inzegi z’ibanze guhera ku tugari kugeza ku rwego rw’akarere.


    Related News
    Tweet

    How Rwandan Banks can Benefit from Latest Technologies

    Rwanda: Food Delivery App Cuts Prices, Meal Arrival Time

    Rwanda Starts Phasing Out Dangerous Refrigerators

    France Ignores 39 Arrest Warrants for Genocide Suspects

    Leave a comment

    Click here to cancel reply.

    XHTML: You can use these html tags: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <s> <strike> <strong>

    Join us in Facebook

    Popular Posts

    • Why Ugandan President Museveni is Insulting Rwanda’s War Dead
    • Rwanda Starts Phasing Out Dangerous Refrigerators
    • Rwanda: Food Delivery App Cuts Prices, Meal Arrival Time
    • Tribert Rujugiro: The Story of the Rwandan Billionaire
    • Israel Joins Rwanda to Demand France Acts on Genocide Suspects

    Recent News

    • How Rwandan Banks can Benefit from Latest Technologies
    • Rwanda: Food Delivery App Cuts Prices, Meal Arrival Time
    • Rwanda Starts Phasing Out Dangerous Refrigerators
    • France Ignores 39 Arrest Warrants for Genocide Suspects
    • Parents Petition Norwegian Government over Uganda Arrests
    • Why Ugandan President Museveni is Insulting Rwanda’s War Dead
    • Arinaitwe: Uganda Intelligence Source from Butabika Mental Facility

    Subscribe via email

    Enter your email address:

    Tweet
    Rwanda News
      • Home
      • About us
      • Contact Us
      • Privacy Policy
      • Terms
      • RSS by category
      • Irembo
      • Abanyapolitiki
        • Ibibazo n’ibisubizo
        • Ibikorwa
        • Imitwe ya politiki
        • Rwanda Politics
        • Ubuvugizi
    All Rights Reserved | NewsOfRwanda.com
      • Home
      • National
      • Politics
      • Regional
      • Magazines
      • OP&ED