NSR | Gisagara : Ubufatanye mu baturage ni umusingi w amahoro
Abaturage bo mukarere ka Gisagara basobanuriwe ko gufatanya hagati yabo ari byo bya mbere bizabageza ku mahoro nyayo n’iterambare rirambye.
Inama y’abayobozi muri Save
Mu mirenge imwe n’imwe y’aka karere yagiye igaragaramo ubujura n’urugomo akenshi rutuka ku biyobyabwenge byiganjemo ibiyoga bihakorerwa.
Abayobozi b’akarere ka Gisagara rero bakavuga ko ibi byose bitakabayeho abaturage baramutse bafite ubufatanye hagati yabo kuko nta kuntu abantu bashyize hamwe bakwibanye ndetse babaye bashyize hamwe ntibanatuma hari ukora ibyo biyobyabwenge byangiza abantu ariko kuko nta bumwe bafite n’ubibonye yumva ntacyo bimubwiye akabirekera iyo.
Nyamara baramutse baramutse bafatanyije bakarwanya ikibi bagashaka icyabateza imbere ntawakwiba undi, ntawatera amahane kuwundi cyangwa ngo atekereze gukora ibyo biyobyabwenge kandi aziko byangiza ubuzima bw’abandi.
Ariko ku bwo gushaka inyungu za buri wese ku giti cye barasenyana batitaye ku mibereho ya buri muntu ndetse n’ibyo bafitemo inyungu hamwe bikabacika.
Ibi Depite Speciose ukomoka muri aka karere yabivuze ashaka kubereka uburyo iyo bahereye mu gukemura amakimbirane bitera bibadindiza muri byinshi, igihe bagatekereje uburyo bakongera umusaruro mu mirima, uburyo bakuza ubucuruzi mu dusantere twabo bakaba bari mu bibazo.
Yabasabye ko bashakira hamwe inyungu rusange kandi bakiga gukorera hamwe mu rwego rwo gutera imbere maze bakareba ko batazavanamo umusaruro uruta uwo babona bataye umwanya mu mafuti no mu nzoga z’ibikwangari.
Aha yabwiraga ahanini abaturage batuye mu murenge wa Save ahegereye isoko rya rwanza kuko ariho hakunze kuboneka ubujura n’izi nzoga z’ibikwangari.