Subscribe by rss
    Wednesday 03 March, 2021
    Rwanda News
      • Home
      • National
      • Politics
      • Regional
      • Magazines
      • OP&ED
    Published On: Thu, Dec 8th, 2011
    Ibikorwa | By gahiji

    Umuvuduko w akarere ka Ngororero mu iterambere nukomeze

    Kuwa 1 Ukuboza 2011  komisiyo ishinzwe gusuzuma ishyirwa mu bikorwa ry’imihigo mu turere tw’intara y’Iburengerazuba yasuzumye  aho imihigo y’umwaka 2011/2012 igeze mu Karere ka Ngororero maze yishimira ibyagezweho.  

    Igikorwa cy’isuzuma cyabaye mu byiciro bibiri by’ingenzi : Gusuzuma amaraporo y’ibikorwa by’imihigo no gusura ibikorwa aho bikorerwa (kuri terrain). Ibikorwa byasuwe birimo inyubako y’uruganda rutunganya umusaruro w’imyumbati, pepinyeri za kawa, inyubako y’amashuri  zitanga akazi muri Vision Umurenge Program ya Muhororo ; inzu y’ababyeyi yubatswe i Rubona mu murenge wa Gatumba, umudugudu wa Kidundu uri gutunganywa mu murenge wa Muhororo, laboratwari yubatswe i Rususa mu murenge wa Ngororero n’amaterasi y’indinganire arimo gutunganywa.  

    Isuzuma rirangiye Bwana Nyamaswa Emmanuel  wari uyoboye komisiyo yo gusuzuma ishyirwa mu bikorwa ry’imihigo yagize  ati : « umuvuduko w’Akarere ka Ngororero si uwa none ; nyuma  y’aho kaboneye abayobozi bashya impinduka mu iterambere ntizatinze kugaragara ariko nibongere umurego.» Nyamaswa yemeza ko bifite imvano ku matwara yo gukorera hamwe nk’ikipe (team work spirit).

     

     

    Abitabiriye icyo gikorwa bagaragaje ibikorwa bigomba gushyirwaho imbaraga ku buryo bw’umwihariko. Ibyo kikorwa ni : Kubaka imihanda ya kaburimbo kuri kilometero ebyiri, kubaka ubwanikiro bw’ibinyampeke mu murenge wa Hindiro, kubaka ibiro by’umurenge wa Gatumba na Ngororero, kubaka isoko rya kijyambere rya Gatega, gushyiraho ishuri ry’imyuga (TVET)  mu murenge wa Hindiro no kugura telefoni 419  zizifashishwa mu bikorwa by’irondo.

     

    Umuyobozi w’Igenamigambi mu Karere ka Ngororero yabitangaje, Bikorimana Jean Paul, avuga ko abagize iyi komisiyo ndetse n’abari mu nzego zishyira mu bikorwa gahunda z’imihigo biyemeje gushyira imihigo ku ngingo ya mbere ya buri inama ihuza abakozi bose  b’akarere nibura rimwe mu cyumweru (management meeting).

    Biyemeje kandi kurushaho kubyaza umusaruro amaterasi  ndinganire yakozwe, gushyira imbaraga ku ngamba zo kurwanya imirire mibi havugururwa uturima tw’igikoni n’ubuworozi bw’amatungo magufi, kurushaho kuvugurura urutoki, gushyira imbaraga mu kwihutisha  itangwa ry’amasoko no kunoza  itangwa rya za raporo (reporting system).

    Ernest Kalinganire

     

     

    Related News
    Tweet

    RDF hands over ‘New Model village’ to Vulnerable people

    More Rwandan Peacekeeping Troops Deployed in Central African Republic

    Kagame Campaigns Where ‘Genocide’ Was First Tested

    Rwandan Youth should be ready for ‘Countless’ Opportunities -Kagame

    Leave a comment

    Click here to cancel reply.

    XHTML: You can use these html tags: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <s> <strike> <strong>

    Join us in Facebook

    Popular Posts

    • Unknown son of Gen Fred GISA Rwigema reappears after 24 years
    • Tribert Rujugiro: The Story of the Rwandan Billionaire
    • Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts
    • Israel Joins Rwanda to Demand France Acts on Genocide Suspects
    • Gen Joseph Nzabamwita Named New Intelligence Chief

    Recent News

    • Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts
    • Africa Innovation Summit Kicks Off in Rwanda
    • Disruptive Technology Takes Centre Stage at African Innovation Summit in Rwanda
    • Kagame in Belgium, Scheduled Talks with King and PM
    • How Rwandan Banks can Benefit from Latest Technologies
    • Rwanda: Food Delivery App Cuts Prices, Meal Arrival Time
    • Rwanda Starts Phasing Out Dangerous Refrigerators

    Subscribe via email

    Enter your email address:

    Tweet
    Rwanda News
      • Home
      • About us
      • Contact Us
      • Privacy Policy
      • Terms
      • RSS by category
      • Irembo
      • Abanyapolitiki
        • Ibibazo n’ibisubizo
        • Ibikorwa
        • Imitwe ya politiki
        • Rwanda Politics
        • Ubuvugizi
    All Rights Reserved | NewsOfRwanda.com
      • Home
      • National
      • Politics
      • Regional
      • Magazines
      • OP&ED