NSR | Birakwiye ko imirenge yongererwa ubushobozi bwo gukora
Abayobozi b’Intara y’amajyepfo bari mu mwiherero n’abayobora uturere n’imirenge muri iyi ntara guhera tariki ya 23 Gashyantare. Icyifuzo nyamukuru ni uko iterambere ryahera ku baturage kuko nta cyo bimaze kugaragaza ko wesheje imihigo nyamara abaturage bawe bakennye cyane. Ibi bisaba ko aba baturage bakurikiranwa umunsi ku wundi, nyamara imirenge yagakoze iki gikorwa ntifite ubushobozi buhagije. Abari mu mwiherero batanze ibyifuzo ku byakorwa.
Umwe mu bari mu mwiherero yagize ati : « Hari abakozi b’imirenge bishwe no kutigirira icyizere ku buryo igihe cyose bakora icyo babwiwe kandi na bo bashoboye gutekereza. Nk’abashinzwe imibereho myiza, ntibajya begera abaturage ngo bamenye ibibazo byabo. Ntiwababaza umubare w’ingo zirwaje bwaki, ntiwababaza abaturage bafite bakennye, … nyamara kandi bashinzwe imibereho myiza. Birakwiye ko bahabwa uburyo bwo kujya gusura abo bashinzwe, ntibazabashe kujyayo ari uko gitifu cyangwa goronome abahaye rifuti ».
Uyu muyobozi yunganiwe n’abandi bagaragaje ko kugeza ubu uturere ari two duhabwa ubushobozi bwo gukora buhagije naho imirenge yegereye abaturage kurushaho ikaba itabufite. Bagaragaje rero ko kugira ngo iterambere ryihutishwe rihereye ku muturage, bisaba ko imirimo imwe n’imwe isanzwe ikorerwa ku rwego rw’uturere yamanuka igakorerwa ku mirenge kandi na none imirenge igahabwa ingengo y’imari ifatika.
Umwe mu bayobozi wari mu mwiherero yagize ati : « abakorera mu mirenge banganya amashuri na benshi mu bakorera mu turere. Na bo rero (abo mu mirenge ndlr) bahawe ubushobozi bwo gukora, gutekereza no gukora ibikorwa bifatika ntibyabananira ».
Iterambere ryihuse kandi rihamye rikwiye guhera ku baturage koko, kuko ntiwavuga ko utera imbere kandi abaturage benshi bari munsi y’igipimo cy’ubukene. Nubwo abafashe amagambo bagiye bagaragaza ko abakorera mu mirenge bakwiye kongererwa ubushobozi bwo gukora, utugari na two ntitwari dukwiye kwibagirana kuko ari two twegereye abaturage kurushaho. Guverineri Munyentwari we ati : « mu gutekereza ku byakorwa kugira ngo abo tuyobora batere imbere, njye muze kumbwira icyo mwumva muteganyiriza utugari ». Ibyo ari byo byose iki gisubizo kizaboneka mu myanzuro y’uyu mwiherero.