Gakenke : Imiyoborere myiza ni iha umuturage agaciro-Bosenibamwe Aime
Mu nama yabaye ku itariki ya 06/02/2012 yari igamije gusuzuma aho Akarere ka Gakenke kageze gashyira mu bikorwa imihigo y’uyu mwaka, Guverineri w’Intara y’Amajyarugu yasabye abayobozi batandukanye kwimika imiyoborere myiza baha agaciro abo bayobora.
Bosenibamwe Aimé, Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru yagize ati : « Imiyoborere myiza ni iha agaciro umuturage. Ni ishishikariza abaturage kugira uruhare mu bibakorerwa. »
Abayobozi  b’inzego zo hasi basabwe kongera imbaraga mu bukangurambaga mu baturage barushaho kubaba hafi kugira ngo imihigo biyemeje igezweho aho gukoresha amande cyangwa ingufu.
Guverineri avuga ko Akarere ka Gakenke gahagaze neza ugereranyije n’umwaka ushize aho kaje ku mwanya wa 30. Mu isuzumamihigo ryo hagati ryabaye mu minsi ishize Akarere ka Gakenke kaje ku mwanya wa 18 mu turere 30. Aha, Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru avuga ko ashaka ko Gakenke kaza  mu myanya ya hafi. Yagize ati : « Sinshaka Akarere ka Gakenke mu myanya ya 20 na cumi n’indi nta byo ntikwiye. »
Mu mihigo akarere kahize, imyinshi kamaze kuyigeraho ariko hakaba n’imihigo itazagerwaho kubera abaterankunga bisubiyeho. Gusa, ngo guverineri azasaba ko iyo mihigo izakurwamo mu gihe cy’isuzuma-mihigo.
Â