Huye: umuganda wahujwe no kwizihiriza umunsi w abamugaye i Simbi
Igikorwa cy’umuganda cyo kuri uyu wa 25 Gashyantare, Akarere ka Huye kagikoreye mu Murenge wa Simbi aho abari bitabiriye umuganda bubakiye uwamugaye inzu banasiga bayisakaye. Abahagarariye abamugaye bo mu Mirenge yose yo mu Karere ka Huye na bo bari baje kwifatanya na bagenzi babo mu gikorwa cyo kwizihiza uyu munsi.
« Abamugaye ni abantu nk’abandi, ntibakwiye kwiyumvamo ko ari abantu badashoboye kuko barashoboye ». Uyu ni intumwa ya Rubanda, hon. Rwaka Pierre Claver na we wari witabiriye iki gikorwa wabwiraga bagenzi be bamugaye.
Yakomeje ababwira ko batagomba kwitinya, ko na bo ubwabo bagomba gukomeza amashuri bakiga bakaminuza kuko babishoboye.
Hon. Rwaka wifatanyije n’abo baturage
Hon Rwaka kandi yasabye ababyeyi kudahisha abana babo bamugaye, kuko biba ari ukubavutsa uburenganzira bwabo bigatuma bakura batishimye. Yagize ati : « namugaye mfite amezi umunani. Urukundo abavandimwe banjye bampaga ndetse na mama umbyara byatumye nkura nishimye. Njye ahubwo nasekaga abantu bagendera ku maguru abiri kuko sinumvaga ukuntu batagwa ».
Uhagarariye abafite ubumuga mu Karere ka Huye yishimiye ko ubuyobozi bw’Akarere bwabafashije kwizihiza uyu munsi, maze anasaba ubuvugizi ku bari bitabiriye ibi birori.
Yagize ati : « twifuzaga kubarura abamugaye bose kugira ngo tubashe kubasabira inkunga kuko utajya gusabira inkunga uwo utazi ikibazo afite. Twasanze iki gikorwa gisaba miliyoni makumyabiri n’eshanu. Akarere gasanzwe kadutera inkunga ntikayatubonera yose ».
Ababana n’ubumuga b’i Simbi na bo bagaragaje ko batifashe nk’abatishoboye, ahubwo ko biyemeje gukora ngo hatazavaho hagira ubasuzugura kuko bamugaye.
Bibumbiye muri koperative twisungane bakoreramo ibikorwa byinshi : ubuhinzi, ubworozi bw’amatungo maremare n’amagufi, ubworozi bw’inzuki. Banashyizeho ikigega buri wese ashyiramo imyaka maze ivuyemo ikagurishwa hanyuma amafaranga agafashishwa abana batoya bakeneye kwiga.
Abamugaye b’i Simbi kandi, biyemeje kurwanya indyo mbi mu bana. Ni na yo mpamvu kuri uriya munsi bahaye abana amata. Ayo mata bahaye abana kandi, ngo ni ayavuye mu nka zabo boroye.