Ngoma: Abayobozi barakangurirwa gutanga service nziza
Umuyobozi w’akarere ka Ngoma wungirije ushinzwe ubukungu, Mupenzi George aratangaza ko kubahiriza ighe ari kimwe mu biranga service nziza.
Ibi yabitangarije mu nama yagiranye n’abakozi bo mu mirenge igize akarere tariki 08 Gashyantare, yabasabye kujya bakurikiza igihe badakererwa mu kazi cyangwa ngo barangarane abaturage.
Mupenzi ubwo yakomozaga kukintu cyo kutubahiriza igihe yatanze urugero rw’ aho aherutse gusura imirenge ayitunguye ngo arebe igihe bagerera kukazi maze mu mirenge yasuye agasanga bakererwa kugera ku kazi.
Yagize ati†Saa moya zuzuye nari ndi mu muerenge umwe, nsanga ibiro bifunze. Narategereje kugeza saa moya na 45’ nta mukozi uraza kubiro by’ umurenge ndinda guhamagara umunyamabanga nshingwabikorwa waho. Ahandi naho nageze, nahageze saa mbili za mugitondo mpasanga abakozi babili bonyine bari bamaze kuhagera. Twubahirize igihe nicyo mbasaba.â€
Mugukebura aba bayobozi byagaragaye ko bakererwa akazi uyu muyobozi w’akarere ka Ngoma wungirije yavuze ko bandikiwe amabaruwa abasaba ibisobanuro(lettre de demende d’ explication) kandi ko bikomeje bafatirwa ingamba.
Uyu muyobozi yashimangiye ko kugirango iterambere ryihute mu karere ka Ngoma hagomba ubwitange no gukunda akazi hubahirizwa igihe.
Kuruhande rw’abari  bitabiriye inama bavuze ko nabo icyo kintu cyo gukererwa kitagaragaza service nziza bityo ko bagiye kwikubita agashyi bakubahiriza igihe kubatabikora.
Gutanga service nziza ni kimwe mu bihora bikangurirwa inzego zose yaba iza leta ndetse n’abikorera kugiti cyabo mu rwego rwo kunoza imikorere no kwihuta mu iterambere.