Nyanza: Abaturage n abayobozi barafatanya mu gucunga umutekano
Mu nama yaguye y’umutekano y’akarere ka Nyanza yabaye tariki 27/02/2012 hishimiwe ko ubufatanye buri hagati y’abaturage n’inzego zishinzwe umutekano bukomeje gutuma bimwe mu byaha bikorwa birushaho kumenyekana.
Uhereye i buryo ni Umuyobozi w’akarere ka Nyanza, Murenzi Abdallah
Muri rusange umubare w’ibyaha byakozwe mu kwezi kwa Gashyantare 2012 muri aka karere bingana na 66. Ibiza ku isonga birimo ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge, ubujura, urugomo no gusambanya abana.
Umuyobozi w’akarere ka Nyanza, Murenzi Abdallah akaba ari nawe wari umuyobozi w’iyo nama yishimiye ubufatanye buri hagati y’abaturage n’inzego zishinzwe umutekano mu gutahura abakekwaho gukora ibyaha binyuranye.
Yagize ati: “ N’ubwo umubare w’ibyaha wiyongereye ugereranyije n’andi mezi yashije ibyo ntibivuga ko ibintu byacitse ahubwo n’uko hari ubufatanye bw’inzego mu guhanahana amakuru y’ibyahungabanyije umutekanoâ€.
Umuyobozi w’akarere ka Nyanza yasabye ko ubwo bufatanye bwahoraho ugize icyo abona cyahungabanya umutekano w’abantu n’ibyabo akagitangaho amakuru ku gihe kandi ku nzego zose mu rwego rwo kurushaho kubungabunga umutekano.
Mu nama y’umutekano y’akarere ka Nyanza yaguye yabaye ku wa 30/01/2012 ibyahungabanyije mu kwezi kwa Mutarama 2012 byari 21 hanyuma mu kwezi kwa Gashyantare 2012 biriyongera kugera kuri 66 byabashije kumenyekana mu rwego rwa polisi.
Iyo nama y’umutekano y’akarere ka Nyanza yarihuje komite Nyobozi y;akarere, abanyamabanga Nshingwabikorwa ku rwego rw’imirenge n’utugali hiyongereho abahagarariye ingabo na polisi muri ako karere n’abandi.