Abayobozi b’akarere ka Burera barasabwa kujya bakurikiranira hafi ba rwiyemezamirimo
tariki ya 28/02/2012 ubwo minisitiri w’uburezi yasuraga akarere ka Burera yasabye abayobozi b’ako karere kujya bakurikiranira hafi ba rwiyemezamirimo baba bahaye amasoko kuko aribo badindiza imihigo.
Dr. Vincent BIRUTA ubwo yasuraga akarere ka Burera yaganiriye n’abayobozi b’ako karere aho barebeye hamwe aho imihigo bahize igeze. Minisitiri w’uburezi akaba yaravuze ko igeze ku rwego rushimishije Gusa ngo hari imwe ikiri inyuma. Muri iyo ikiri inyuma harimo inyubako zitandukanye ziri kubakwa na ba rwiyemezamirimo bahawe isoko n’akarere ka Burera. Minisitiri w’uburezi yabwiye abayobozi b’ako karere kujya babakurikiranira hafi.
Yababwiye ko bazajya batanga amasoko hakiri kare kandi bakitondera abo bagiye guha isoko kugira ngo bunguke igihe. Gukurikirana amasezerano (Contract) baba bagiranye n’abo ba rwiyemezamirimo kugirango yubahirizwe nabyo ni ngombwa nk’uko minisitiri w’uburezi akomeza abisobanura.
Rwiyemezamirimo utubahirije amasezerano ngo nawe agakurikiranwa kuko hari amategeko abihana. Kubera ko hari ba rwiyemezamirimo bavuga ko batararangiza gukora ibyo bapiganiwe kandi babeshya nk’uko minisitiri w’uburezi yabisobanuye.
Minisitiri w’uburezi yasuye akarere ka Burera mu rwego rwa guverinoma. Kuko muri Guverinoma ariwe ushinzwe kugakurikirana.
yasuye ibikorwa bitandukanye byo muri ako karere. Birimo amwe mu mashuri, imirimo itandukanye ijyanye n’ubuhinzi ndetse n’amakoperative.
Â