Gakenke igeze kuri 85 % ihigura imihigo y’uyu mwaka
Mu gihe imihigo y’uyu mwaka wa 2011-2012 izarangira mu kwezi kwa Gatandatu, akarere ka Gakenke kemeza ko kamaze kugera kuri 85% kesa imihigo kahize imbere ya Perezida wa Repubulika.
Bwana Deogratias Nzamwita, umuyobozi w’akarere ga Gakenke
Mu nama yateranye ku itariki ya 29/02/2012, umuyobozi w’akarere avuga ko akarere gafite icyizere cyo kuzesa imihigo kahize ijana ku ijana mu gihe cy’amezi atatu asigaye.
Minisitiri w’Iterambere ry’Umuryango ushinzwe by’umwihariko Akarere ka Gakenke, Inyumba Alosea yashimye imbaraga zashyizwe mu mihigo ugereranyije n’umwaka ushize. Yagize ati : « Mu mihigo hagiyemo ingufu ugereranyije n’umwaka ushize. Byanze bikunze uyu mwaka bizahinduka. »
Imihigo hafi ya yose bigaragara ko iri mu nzira nziza. Ariko, ubuyobozi bw’akarere bugaragaza impungenge ku muhigo wo kugeza amashanyarazi muri Gasentere ya Nkoto usaba amafaranga menshi ugereranyije n’ayo bateganyije n’amashyiga ya biyogaze bakiri inyuma ukurikije indi mihigo.
Mu turere 30 tw’u Rwanda, Akarere ka Gakenke kaje ku mwanya wa 30 mu mihigo y’umwaka wa 2010-2011 mu gihe Akarere ka Rulindo bituranye kaje ku mwanya wa mbere ku rwego rw’igihugu.