Kamonyi: Gukemurira ibibazo mu nteko z’abaturage bituma byihuta
Ibyo biratangazwa n’umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi Rutsinga Jacques, ubwo yari yitabiriye inteko yateraniye ku murenge wa Nyamiyaga ahakirirwa ibibazo by’abatuye agace k’amayaga.
Mu nteko y’abaturage yateraniye kuri site ya Nyamiyaga kuri uyu wa 29 Gashyantare 2012, abaturage bagera kuri 200 bari bazanye ibibazo bijyanye n’akarengane, imbere ya Komisiyo y’Akarere ishinzwe kurwanya akarengane na ruswa, basaba ubujyanama mu by’amategeko no kurenganurwa.
Hagaragaye ubwunganizi hagati y’abaturage ubwabo kuko uwatangaga amakuru uko atari abaturanyi be cyangwa umuyobozi w’urwego rw’ibanze icyo kibazo cyagezeho mbere yabashaga kubisobanurira komisiyo ikacyumva neza maze ikaboneraho kugisobanura no kugishakira umuti.
Umuyobozi w’Akarere Rutsinga Jacques atangaza ko mu nteko y’abaturage abaturage bazana ibibazo ariko kandi bakagira n’uruhare runini mu kubikemura kuko aribo baba bafite amakuru ahagije bitewe n’uko baba hamwe kandi bakaba baziranye bihagije.
Nk’uko umuyobozi w’Akarere abivuga ngo amabwiriya ya Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu avuga ko ibibazo bigomba gukemuka bihereye mu mudugudu aho abatuye umudugudu baterana maze bagafatanya kwiga ku bibazo bari kumwe n’umukuru w’umudugudu.
Icyo gihe umukuru w’umudugudu yandika imyanzuro mu ikaye y’umuryango maze akabishyikiriza akagari nako kakabicyemurira mu nteko y’abaturage , ibinaniranye bakabyohereza ku murenge. Ngo “ku rwego rw’umurenge niho n’ubuyobozi bw’akarere buza kubafasha gukemura ibyo bibazoâ€.
Ako karere ka Kamonyi gafite komisiyo ishinzwe guca akarengane na ruswa igizwe n’umuyobozi w’Akarere, Ushinzwe imiyoborere myiza, ingabo, Polisi ndetse n’umukozi w’inzu y’ubutabera (MAJ). Iyo komisiyo isura baturage buri wa gatatu ikabasanga kuri site eshatu arizo Gihinga, Nyarubaka na Karama.