Gisagara: kuba intwari ntibigomba igitsina runaka
Umuyobozi w’akarere ka Gisagara aributsa urubyiruko ko kuba intwari bitagombera igitsina runaka ko umuntu wese ashobora kubikorera kandi akabigeraho.
Umuyobozi w’akarere Leandre Karekezi n’abanyeshuri bo muri AERG/IJABO
Abantu benshi bakunda kwibaza ko ibikorwa by’ubutwari hari abo bogenewe bashingiye ku bintu bitandukanye ariko cyane bagashingira ku gistina, aho bumva ko ubutwari buhariwe abantu b’igitsina gabo gusa.
Ubwo umuyobozi w’akarere ka Gisagara Leandre Karekezi yitabiraga ibirori byo gufungura umuryango AERG/IJABO muri kaminuza gatorika y’u Rwanda, yabwiye urubyiruko ruhiga ko ibyo bitekerezo bo bagomba kubirenga cyane ko uyu munsi n’umugore ntaho ahejwe.
Yababwiye ko kuba intwari bisaba imbaraga z’umutima n’iz’umubiri gusa kandi ibyo bikaba bigirwa na buri muntu, yabibukije kandi ko ubu ahantu hose abagabo n’abagore batumirwa ndetse no mu itorero ry’igihugu abana b’abakobwa badasubizwa inyuma kandi byagaragaye ko banabishoboye.
Umuntu wese rero ashobora kuba intwari igihe akoranye umurava ibikorwa by’iterambere kandi adaharanira inyungu ze bwite gusa, kuba intwari kandi bisaba kuba inyangamugayo, kuba umunyakuri, kugira ubushishozi, ubupfura no gukunda igihugu.
Ibi kandi bwana Leandre yabivuze ngo ashaka kumvisha uru rubyiruko ko nta wundi ugomba kuva hanze ngo ashake umuti w’ibibazo by’igihugu birimo n’ ibishyirirwaho iyi miryango nk AERG n’ibindi byinshi bitandukanye bireba abaturarwanda muri rusange.
Yasabye uru rubyiruko gushyirahamwe bagafashanya kuko nta wigira, kandi kuko muri ubwo bufatanye ariho bigira byinshi birimo gukora, ubupfura n’ubunyangamugayo aribyo kandi biganisha kuri bwa butwari uyu munsi buri mu nyarwanda wese ahamagarirwa.
Kuba intwari rero bireba buri wese kandi umuntu ashobora no kuba intwari mu bintu byinshi bitandukanye bivuga ko rero ntawe ubuze uburyo bwo kuba intwari.