Nyamagabe: Kimwe cya kabiri cy amaterasi cyarangije gukorwa
Ubuyobozi bw’akarere ka Nyamagabe buratangaza ko gahunda yo gukora amaterasi irimo igenda neza kuko kugeza ubu akarere karangije gukora ½ cy’amaterasi kari karateganyije kubaka.
Kurwanya isuri hakoreshejwe amaterasi ni bumwe mu buryo akarere ka Nyamagabe kahisemo gukoresha mu rwego rwo kubungabunga ibidukikije.Kugeza ubu akarere karatangaza ko kamaze gukora amaterasi afite ubuso bwa hegitari 104 mu gihe hari hateganyijwe gukorwa amaterasi  kuri hegitari 200.
Umuyobozi wungirije ushinzwe ubukungu mu karere ka Nyamagabe Mukarwego Immaculee hari imirenge ifite abaturage bumva neza akamaro k’amaterasi ku buryo abaturage aribo bikorera amaterasi ariko hari n’aho bagombye kwifasha abari mu mirimo nsimburagifungo kugira ngo imirimo yihute.
Mukarwego yagize ati “ Kugira ngo tubyihutishe twari twavuganye na  MOU na TIG ko bizakora agera mu 100,andi akazakorwa muri VUP n’abaturage.Hari imirenge ifite imyumvire abaturage bayikorera [amaterasi].â€
Akarere ka Nyamagabe ni kamwe mu turere dufite imisozi ikunze kwibasirwa n’isuri kubera ubuhaname bwayo, gusa isuri iri kugenda igabanuka kubera gahunda aka karere kari gushyira mu bikorwa yo gukora amaterasi.Biteganyiwe ko mu kwezi kwa Kamena aribwo amaterasi yose azaba amaze gukorwa.Aya materasi akazaba afite ubuso bungana na hegitari 200.