Nyamirama: Urubyiruko rurangije amashuri yisumbuye ruri mu itorero rwigishijwe akamaro k umusoro mu iterambere ry igihugu
Urubyiruko rurangije amashuri yisumbuye rwo mu mirenge ya Kabarondo, Kabare, Ndego, Murama, Rwinkwavu yose yo mu karere ka kayonza ruri mu itorero ry’igihugu rwasobanuriwe akamaro k’imisoro mu kubaka iterambere ry’igihugu.
Tariki ya 8 ukuboza, 2011 umukozi w’ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro (Rwanda Revenue Authority) Hitiyaremye Eraste yasobanuriye uru rubyiruko ko mu gihe umuturage atashishikariye gutanga imisoro nta terambere ryagerwaho mu gihugu.
Hitiyaremye yasobanuriye aba banyeshuri amoko y’imisoro itangwa mu Rwanda n’akamaro igira mu gutegura ingengo y’imari ya Leta. Uyu mukozi kandi yasobanuriye uru rubyiruko ko kuva mu mwaka wa 1991 imisoro yagiye yiyongera n’ubwo byabanje gusubira hasi mu mwaka wa 1994 ubwo mu Rwanda habaga Jenoside yakorewe Abatutsi.
Hitiyaremye yanabwiye aba banyeshuri ko ukwiyongera kw’imisoro ari byo byatumye n’iterambere ry’igihugu rirushaho kwiyongera cyane cyane nyuma ya Jenoside ubwo hashyirwagaho inzego zihamye zo kwakira imisoro n’amahoro.
Yagize ati “Mwese murabizi cyangwa murabyumva, muzi aho igihugu cyacu cyavuye n’urwego cyari kiriho mu iterambere. Iyi misoro abanyarwanda batanga niyo yagiye igira uruhare mu iyubakwa ry’ibikorwa remezo mubona nk’ibitaro, amashuri mwigiramo n’ibindi, iyo imisoro idatangwa, ibyo byose ntibyari gushobokaâ€
Mu gihe ngo hari bamwe mu banyarwanda bibwira ko imisoro yo mu Rwanda iri hejuru ugereranyije n’ibindi bihugu byo mu karere, umukozi wa Rwanda Revenue mu karere ka Kayonza yagerageje kwereka aba banyeshuri uburyo imisoro itandukanye mu bihugu byo mu karere k’ibiyaga bigari.
Abanyeshuri bakaba basobanuriwe ko mu bihugu hafi ya byose byo mu karere k’ibiyaga bigari imisoro iri ku rugero rumwe, uretse muri Repubulika iharanira demokarasi ya Kongo usanga imisoro ikiri hasi.
Uru rubyiruko rurangije amashuri yisumbuye rukaba ruvuga ko rwasobanukiwe n’akamaro k’imisoro ndetse ngo rukazanagira uruhare mu gusobanurira abaturage amasomo bungukiye mu itorero cyane cyane abatarumva akamaro k’imisoro mu iterambere ry’igihugu.
Cyprien Ngendahimana
Â