Ngoma:Abajya i Burundi barasabwa kujya baca ku mipaka yemewe
Ubuyobozi bw’umurenge wa Ngoma wo mu karere ka Nyaruguru burasaba abaturage bo muri uyu murenge kujya banyura ku mipaka yemewe igihe cyose berekeje i Burundi. Abaturage nabo bakaba babyishimiye ngo kuko gukoresha imipaka yemewe bizatuma barushaho gukora ingendo zabo mu mutekano.
Umurenge wa Ngoma ni umwe mu mirenge ihana imbibi n’igihugu cy’u Burundi.Kuba uyu murenge wegereye igihugu cy’u Burundi byatumye abaturage b’ibihugu byombi bagirana umubano wihariye bigatuma habaho imigenderanire hagati y’aba baturage umunsi ku munsi.
Umwe mu baturage twaganiriye wo ku musozi wa Ryakanyamiganda mu kagari ka Nyamirama yagize ati “ tuhafite amashuti hari n’abakobwa bacu bahashatse cyangwa hari n’ababo bashatse ino.â€Kuva kuri uyu musozi wa Ryakanyamiganda ujya i Burundi ni urugendo rw’iminota 20 n’amaguru.
Ubusanzwe abaturage bo muri uyu murenge bakoreshaga inzira zitemewe iyo babaga berekeza i Burundi.Abenshi ngo bahitagamo guca mu nzira z’ubusamu bakambukira mu Kanyaru. Ariko kuri ubu, iyi nzira yarafunzwe, abaturage basabwa kujya bambukira ahari umupaka wemewe.
Aba baturage cyakora bavuga ko kuba bagiye kujya baca ku mipaka bizatuma bakora ingendo zabo mu mutekano.Uwitwa Mukakalisa yagize ati “mu gihe wahanyuze [ku mupaka]bakaguha icyangombwa uba uzi ko bazi ko wagiye n’iyol wagira ikibazo bagukurikirana.â€
Alfred Ruhumuriza,umukozi ushinzwe irangamimerere mu murenge wa Ngoma avuga ko impamvu yatumye ubuyobozi bw’umurenge wa Ngoma bufata iki cyemezo ari ukugira ngo “burusheho gucunga umutekano.â€
Ubuhahirane hagati y’abatuye hafi y’imipaka y’ibihugu bukunze kurenga iby’ubucuruzi,bikagera no mu gusangira, guhana abageni ndetse no kubaka ubushuti. Ab’i Ryakanyamiganda na Cyinyana nabo niho bageze, dore ko iyo uganiriye n’abanyarwanda wumva ururimi rwabo rurimo ikirundi; byumvikana ko basanzwe bagenderanira kandi bakanagiorana umubano ukomeye.