Rwanda : abaturage bo mu mudugudu w’Akabuga bageze kuri byinshi babikesha gushyira hamwe
Umuyobozi w’umudugudu w’Akabuga
Mu gihe hagenda haboneka abantu bagaragaza ko bitaboroheye kubona amafaranga y’ubwisungane mukwivuza, bitewe ahanini nuko akenshi baba ari benshi mu muryango wabo maze amafaranga 3000 ku muntu yaba menshi imiryango bikayigora kuyabona, mu mudugudu w’Akabuga uherereye mu kagari ka Mpare, umurenge wa Tumba, akarere ka Huye, bo iki kibazo baragikemuye. Uko babyitwayemo birasobanurwa n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’uyu mudugudu.
Ngo kujya inama n’abo ayobora maze bakamuyobora na we akabayobora, ni ryo banga uyu munyamabanga nshingwabikorwa yakoresheje. Ngo akimara gutorwa, yasanze nta kuntu yakorana n’abantu bataziranye. Yabasabye kuzajya bahurira mu nama buri wa 6 saa cyenda maze bakajya inama.
Kubera ko mu mudugudu wabo harimo abantu bakennye cyane, biyemeje kuzajya buri wese azana amafaranga magana abiri uko bahuye bakayegeranya kugira ngo azabagirire akamaro. Nyuma y’amezi atandatu bari bamaze kugera ku bihumbi magana acyenda na mirongo itanu (950.000) maze barayagabana barishima.
Nyuma yaho baje kujya inama basanga kugabana atari byiza maze ahubwo biyemeza kuzajya bayabika muri Sacco, ugize akabazo bakamuguriza. Â Ayo mafaranga babitse rero ni yo yavuyemo amafaranga ya mituweri ku banyamuryango bose ku buryo ubungubu ingo zose zo muri uyu mudugudu uko ari 143 nta na rumwe rutayigira.
Bamaze kubona ko ikimina gifite akamaro mu gukemura ibibazo byo mu rugo, byaboroheye kwemeza n’urubyiruko gukora ikimina cyarwo cyihariye. Abasore bagera kuri 40 rero begeranya amafaranga 2.000 buri wa 6 maze babiri muri bo bakagurizwa 40.000 bifashisha mu bikorwa binyuranye.
Imanza mu mudugudu zaragabanutse
Iyo bahuriye mu nama kuwa 6 ntabwo begeranya amafaranga gusa, banajya inama muri rusange y’uko bakwitwara kugira ngo batere imbere kurushaho. Icyo gihe n’abafitanye amakimbirane bayarangiriza aho ku buryo batagifata igihe cyo kujya mu manza zibatesha igihe.
Ibi byose rero byatumye uyu muyobozi yumva kuyobora bimuryoheye nk’ubuki. Yagize ati : “nta wamvuga nabi abaturage banjye bumva ngo bamwihanganire kuko bankunda cyane nanjye nkabakundaâ€.
Inama agira abandi bayobozi b’imidugudu, ngo ni ukujya inama n’abo bayobora kuko abajya inama batahiriza umugozi umwe kandi bakishimira kuba babanye. Yunzemo agira ati: “njye mu mudugudu wanjye tugiye gukomeza kuyoborana, banyobore mbayobore kandi tuzagera kuri byinshiâ€.
 Â