Rwanda | Nyabihu: RCA yiyemeje guca amakoperative ya baringa
Nyuma y’aho ikigo cy’igihugu gishinzwe amakoperative mu Rwanda RCA gikoreye ibarura ry’amakoperative ari mu Rwanda mu mwaka wa 2011, byagaragaye ko hari amakoperative amwe aba azwi ku izna gusa nyamara atabaho nta n’ibikorwa byayo biboneka.
Abagoronome babajijwe imikorere y’amakoperative
Mu rwego rwo gukemura icyo kibazo ikogo cy’igihugu gishinzwe amakoperative mu Rwanda “RCAâ€cyohereje abakozi muri buri karere kugira ngo bagenzure koko niba amakoperative yabaruwe ariho kandi akora cyangwa niba atariho ari baringa bityo akurwe ku rutonde,aba bakozi kandi bakaba bareba niba hari n’amakoperative yacikanywe igikorwa cyo kubarura kikarangira atabaruwe,ayo nayo akaba yabarurwa.
Ibindi bikorwa byibandwaho nk’uko Mukankusi Emerthe umukozi muri Rwanda Cooperative Agencyâ€RCA†ushinzwe ubushakashatsi mu makoperative abivuga,no ni ukureba uburyo amakoperative ateza imbere abanyamuryango bayo n’uko akora muri rusange. Iki gikorwa cyo kubarura kirimo gukorwa mu Karere ka Nyabihu kikaba kizibanda mu Mirenge ya Jenda,Muringa,Bigogwe,Jenda,Kabatwa,Jomba ,Rambura na Mukamira . Kikaba giteganijwe kuzarangira mu mpera z’ukwezi kwa gatatu 2012 nk’uko Mukankusi Emerthe urimo kugikora mu karere ka Nyabihu yabidutangarije.