Rwanda | Huye: Umurenge wa Tumba wishimiye ko wahize indi mirenge
Mu mwaka wa 2010-2011 mu ngengo y’imari, , Umurenge wa Tumba ni wo waje ku isonga ry’indi mirenge yo mu Karere ka Huye mu kwesa imihigo. tariki ya 2 Werurwe,2012 abagize uruhare bose mu bikorwa byahesheje uyu murenge umwanya mwiza, ni ukuvuga abakozi b’uyu Murenge, abanyamabanga nshigwabikorwa b’utugari n’ab’imidugudu ndetse n’abayobozi ba za njyanama bahuriye hamwe maze bishimira ubwo buhizi, banafata ingamba zo gukomeza gukora bakaguma ku mwanya wa mbere.
Nk’uko Mutsindashyaka Alphonse, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’uyu Murenge yabivuze, ngo mu buhinzi babaye aba mbere kuko utugari two mu murenge wabo ari two twaje ku isonga ry’utundi. Mu bizamini by’icyiciro cya mbere cy’amashuri yisumbuye na bwo bahize indi mirenge kuko ikigo cy’amashuri cyatsindishije abana benshi kiri mu murenge wabo, ….
Kuba barabashije kuza ku mwanya wa mbere ngo babikesha gukorera hamwe. Intero yabo ni “Dukorere igihe, tugwize umusaruro†naho inyikirizo ikaba “ikipe imwe, icyerekezo kimwe, intego imweâ€.
Nubwo babaye aba mbere mu kwesa imihigo, ngo baracyafite ibibazo bahanganye na byo bizera ko mu kwezi kwa Kamena bazaba bafite aho babigeze ku buryo bitazababuza kongera kuba aba mbere muri uyu mwaka w’ingengo y’imari. Icya mbere muri ibyo bibazo ngo ni imihanda itameze neza. uretse iyo Akarere kiyemeje gukora, bo ubwabo bari gukusanya amafaranga mu baturage kugira ngo babashe kuyikorera.
Ikindi kibazo bari guhangana na cyo ni icy’ubukene bw’abaturage. Ngo biyemeje kuzahinga ahari ibisambu hose bakanahuza ubutaka bahingira hamwe. Bafite n’urubyiruko rutagira akazi, none biyemeje kurufasha kwibumbira mu makoperative y’ubuhinzi bw’imyumbati ndetse n’ubworozi bw’ingurube n’amafi . Mutsindashyaka ati : « yego inderamaboko ntizibura, ariko buke bukeya tuzagenda tubereka akamaro ko gukora tuberekera ku bandi umurimo wagiriye akamaro ».
Umurenge wa Tumba ngo unagaragaramo uburaya n’ibiyobyabwenge bikabije. Ubuyobozi bw’umurenge, bufatanije n’abafatanyabikorwa banyuranye, bwiyemeje kuzagenda buca izi ngeso mbi buke buke. Ku bijyanye n’ibiyobyambwenge by’umwihariko,  i Tumba hakunda kugaragara za nyirantare abaturage banywa bamara gusinda bagatera amahane. Ibi byatumye abakora izi nzoga babumbirwa muri koperative yenga urwagwa rusanzwe. bakazagenda bafashwa gukora urwo rwagwa ku buryo ruzajya rushyirwa ku isoko rupfundikiye.
Umuyobozi w’akarere ka Huye wari waje kwifatanya n’umurenge muri iki gikorwa yabashimiye kuba barabashije guhiga indi mirenge maze yungamo agira ati : « no kuba mwaratsinze mugafata umwanya wo kubyishimira ni igikorwa gikomeye. Hari abandi bagira umwanya mwiza bikarangirira aho ».
Uyu muyobozi kandi yabasabye kutirara kuko hari igihe ubutaha abandi babarusha maze aranababwira ati : « muri aba mbere mu mihigo mukaba n’aba mbere mu bafite urubyiruko rwinshi rwishora mu buraya. Muracyanafite abantu bagira umwanda kandi umurenge wanyu uri mu mugi. » Yabasabye rero kurushaho gushyira imbaraga mu gukemura ibyo bibazo.
Uyu munsi kandi wanaranzwe no gushyikiriza ibyemezo by’ishimwe abagize uruhare mu gutuma uyu murenge uza ku isonga ry’indi mirenge. Abo ni abayobozi b’utugari n’imidugudu bagaragaje ibikorwa bifatika kurusha abandi ndetse n’abafatanyabikorwa bakorera muri uyu murenge. Byose byashojwe n’ubusabane ndetse no gucinya akadiho.
Iyo ufashe igihe cyo kwishimira ibyo wagezeho biguha no gutekereza ku byo uzakora kugira ngo urusheho gukora neza. Twizere ko n’aba bakozi bashimiwe byabateye imbaraga zo kwiyemeza gukora kurusho.