Inama ku kurwanya ikwirakwizwa ry’intwaro nto mu baturage yitezweho ingamba nshya
Inama igamije gushyira ahagaragara raporo y’ibyagezweho n’ibiteganywa gukorwa mu kurwanya ikwirakwizwa ry’intwaro mu baturage mu karere k’Afurika y’Iburasirazuba, yongeye guteranira i Kigali kuwa kane tariki 01/03/2012.
Mu ifungura ry’iyi nama y’iminsi ibiri, Sam Karemera ukuriye urwego rushinzwe kurwanya intwaro nto mu Rwanda yatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda yamaze gushyira mu bikorwa gahunda ya UN yiswe National coordination for small arms Management, yasabwe n’umuryango w’abibumbye mu rwego rwo kurwanya no kwamagana igurishwa ry’izi ntwaro.
Mu rwego rwo gukomeza kurinda ikwirakwizwa ry’izi ntwaro, hagiye hasinywa amasezerano atandukanye, nk’aya SADC protocol (Southern African Development Community) yasinywe mu 2010 agamije gukumira izo nwaro muri Afurika y’Amajyepfo.
Hari n’undi mushinga wa miliyoni 3.3 z’amayero wasinywe hagati y’Akanama k’Ubumwe bw’u Burayi (EC) na RECSA (Regional Centre on small Arms) ari nayo yateguye iyi nama, agamije gufasha kurwanya ikwirakwiza ry’intwaro nto mu karere, mu ihembe ry’Afurika no muri Afurika muri rusange.