Kayonza: Ubusinzi ni kimwe mu bintu byatumye ubukungu bw akarere busubira inyuma
Ubushakashatsi buherutse gushyirawa ahagaragara [EICV 3] bwakozwe hagamijwe kureba uburyo abaturage b’u Rwanda bava mu nsi y’umurongo w’ubukene, bugaragaza ko ubukungu bw’akarere ka Kayonza bwasubiye inyuma ku rugero rwa 3% nk’uko umuyobozi w’ako karere yabivuze tariki 25/02/2012 mu nama y’umutekano yahuje abayobozi ku nzego zitandukanye zo muri ako karere.
Umuyobozi w’ako karere Mugabo John, yavuze ko ubusinzi ari kimwe mu bintu byatumye ubukungu bw’akarere busubira inyuma. Ati “Abantu birirwa bicaye barangiza bakajya mu kabari nta kintu bakora, abo ni bo bateza ibibazo bagatuma n’ubukungu bw’akarere busubira inyuma kuko ntacyo bakoraâ€
Mu duce tumwe na tumwe tugize akarere ka Kayonza ngo hakunze kugaragara abantu birirwa bakina urusimbi barangiza bakajya kunywa urwagwa n’ibiyobyabwenge birimo na kanyanga nk’uko byavugiwe muri iyo nama y’umutekano.
Umuyobozi w’akarere avuga ko kuba abo bantu birirwa mu bintu bidafite akamaro birimo n’ubusinzi bishobora kuba intandaro yo gusubira inyuma k’ubukungu bw’akarere muri rusange.
Abayobozi b’inzego z’ibanze barasabwa guhagurukira ikibazo cy’ubusinzi bagahana uwafunguye akabari mu masaha y’akazi ndetse bagashishikarira kwegera abaturage mu rwego rwo kubaha ibiganiro bishobora gutuma bareka ubusinzi bagahagurukira umurimo.