Urubyiruko rurakangurirwa kugira uruhare mu kwimakaza amahoro arambye
Mu rwego rwo kwimakaza amahoro arambye mu karere k’Ibiyaga Bigari, Inama Nkuru y’Urubyiruko (CNJ) mu karere ka Rubavu yateguye amarushanwa aciye mu biganirompaka ku banyeshuri bo mu Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo.
Urubyiruko rw’abanyeshuri rwitabiriye ayo marushanwa yataye tariki 05/03/2012,ni urwo mu mujyi wa Goma n’urwo mu karere ka Rubavu hagamijwe kugaragaza uruhare w’urubyiruko mu gukumira no kurwanya intambara na Jenoside aho bishobora guturuka hose.
Dusabimana Emmanuel, umuhuzabikorwa wa CNJ Rubavu wungirije mu karere ka Rubavu atangaza ko kuba barahuje aba baneyshuri ari uko bafite ibihugu byombi bifite amateka ameze kimwe kandi ko bose bagwiririwe n’ingaruka.
Dukunde, umwe mu banyeshuri witabiriye ayo marushanwa asanga ibiganiro nk’ibyo ari ingenzi kuko bibafasha kurushaho kwimakaza umuco w’ubutabera, ubumwe  n’ubwiyunge. Yagize ati “twishyize hamwe amahoro yashoboka mu karere k’ibiyaga bigariâ€.
Ku ruhande rw’abarimu ngo ibibiganiro bituma hataba urwikekwe hagati y’ibihugu, bityo bakimakaza ubumwe n’urukundo.
Ibyo biganiro byatanzwe n’abanyeshuli ubwabo mu rurimi rw’Icyongereza n’Igifaransa. Ishuli rya Seminari nto ya Nyundo n’irya Lycee Notre Dame de Nyundo nibyo byegukanye imyanya ya mbere.