Abakozi ba MIDMAR barahugurwa ku buryo bwo guhangana nibiza
Abakozi ba Minisiteri y’imicungire y’ibiza n’impunzi (MIDMAR) bari mu mahugurwa ku buryo bunoze bwo guhangana n’ibiza bikunze kwibasira u Rwanda. Aya hahugurwa baragezwaho n’impuguke mu micungire y’ibiza ziturutse mu bihugu by’ibihangange ku isi.
Umunyamabanga uhoraho muri MIDMAR, Ruvebana Antoine, avuga ko abayobozi bose baba ab’ibanze cyangwa abayobozi babo bakeneye gusobanurirwa ku biza n’uburyo bahangana nabyo. Yasobanuye ko aya mahugurwa yibanda ku cyakorwa mu kwitegura Ibiza ndetse n’icyakorwa igihe byarangije kuba.
Inkangu, imyuzure, kuruka kw’ibirunga ni bimwe mu biza bijya biboneka mu Rwanda ariko ugasanga nta nzobere zihagije zo guhangana nabyo zihaboneka.
Izi nzobere zisanzwe zikorana n’Umuryango w’Abibumbye zigomba no kugaragariza u Rwanda niba n’ibikorwa byaba bikorwa neza.
Amahugurwa akurikiye ayahabwaga abayobozi b’inzego z’ibanze bo mu turere 17, turimo imijyi ku micungire y’ibiza.