Igiswayire ururimi ruzajya rwifashishwamuri muri EAC
Indirimbo yubahiriza igihugu cya EAC yamaze kujya ahagaragara, kandi iri mu rurimi rw’igiswayire. Uretse n’iyo ndirimbo, indimi zemewe muri uyu muryango ni igiswayire n’icyongereza gusa. Ni ukuvuga ko amabaruwa, inyandiko, inama,… bizajya bikoreshwa ku cyicaro cy’uyu muryango bizajya biba biri muri izi ndimi gusa.
Mu Rwanda, uretse icyongereza cyagizwe ururimi rwo kwigiramo, igiswayire cyo gisanzwe cyigishwa abanyeshuri biga indimi guhera mu mashuri yisumbuye gusa. Ibi bituma umubare w’abazi uru rurimi uba mutoya. Icyakora hari abantu bazi igiswayire kubera kuba baturanye n’abakivuga cyangwa barabaye mu bihugu kivugwamo.
Gusa, mu Rwanda, hakurikijwe uko amasomo apangwa, hari isaha imwe isaguka Minisiteri y’uburezi yasabye ibigo kuzajya bihitamo kwigisha iyobokamana cyangwa igiswayire. Bimwe mu bigo rero byahisemo igiswayire.
Me Matata Sylvestre, umwe mu bagize itsinda ry’Abanyarwanda bahagarariye u Rwanda mu gutegura no gushyira mu bikorwa amategeko agenga EAC avuga ko ibijyanye na politiki yo kugira ngo uru rurimi rumenyekane hose muri EAC bizigwaho bikanashyirwa mu bikorwa n’ikigo gishinzwe umuco n’indimi cy’uyu muryango kizashyirwa mu gihugu cy’Uburundi.
Kwiga igiswayire usanzwe uzi ikinyarwanda ntibigora. Abanyarwanda rero nibashyiramo agatege ntibizabagora.