GISAGARA: BAGIRANYE AMASEZERANO N’AKARERE MU GUTEZA IMBERE IMITURIRE
Abanyamabanga nshingwa bikorwa b’imirenge mu karere ka Gisagara basinyanye amasezerano n’akarere, amasezerano avuga ko bagiye kwita ku kibazo cy’imiturire kigakemuka neza kandi mu gihe gito.
Aya masezerano abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge bagiranye n’akarere agamije gutuza abaturage neza mu midugudu no ku mihanda ahitaruye ibikombe kandi mu mazu meza nk’uko Leta ibisaba.
Ibi kandi bigomba no gufasha mu rwego rw’ubuhinzi n’iterambere muri rusange kuko igihe abaturage bazaba bamaze gutura mu mu midugudu no ku mihanda, hazasigara ubutaka buhagije muri bya bikombe n’ibishanga bushobora guhingwamo.
Gutura ku mihanda no mu midugudu kandi bizateza imbere ubucuruzi n’ibindi bikorwa by’iterambere kuko ahantu hatuye abantu benshi kandi ahantu horoshye gucisha ibikorwa nk’amazi meza n’amashanyarazi biba byoroshye ko hatera imbere.
Aba banyamabanga nshingwa bikorwa biyemeje kurwanya nyakatsi burundu nubwo bavuga ko n’ubundi ntazari zikirangwa muri aka gace ariko ngo ntihakwirengagizwa ko hari benshi bagifite imyumvire iri hasi bashobora kongera bakagarura ibyo bitekerezo.
Ku kibazo cy’imyumvire, abayobozi bagiye bagaragaza ko bahura nacyo kenshi aho na bamwe mu babyiruka ubu bavuga bati “Ababyeyi bacu bazibayemo baratubyara baradukuza ntacyo tuzinengaâ€.
Umuyobozi w’akarere Leandre KAREKEZI avuga ko kuri iki kibazo cya nyakatsi batigeze banirengagiza ubushobozi bwa buri muntu mu bazibagamo, akabivuga ashaka kubeshyuza ibihuha byagiye bivugwa ko ngo akarere kasenyeye abantu banyakatsi bakabata ku gasozi.
Bwana Leandre aravuga ko aba bantu babaga muri nyakatsi bashyizwe mu byiciro 3; hari abafite ubushobozi buke basabwaga kubaka bagahabwa isakaro, hari abadashoboye bari kubakirwa n’abafite imbaraga zo gukora bahawe imirimo ibahemba kugirango baziyubakire.
Nubwo rero byabayeho ko izi nyakatsi zisenywa, umuyobozi w’akarere avuga ko buri muntu ikibazo cye cyabanje kwigwaho kuko nta muntu n’umwe wasenyewe adafite aho ajya kuba mbere y’uko agira inzu ye haba mu bo mu muryango we cyangwa gucumbika ku bundi buryo, kuko kuri we ngo gushyira umuntu hanze nabyo ntacyo byaba bikemuye. ati “Nyakatsi ntikwiye kuvaho uyirimo adafite aho ajyaâ€
Abanyamabanga nshingwa bikorwa bemeye ko bazajya batanga raporo zivuga ku miturire buri kwezi kandi bemerako bazagenzura ko nta muntu wubaka atabiherewe uruhushya cyangwa ngo yubake uko abonye.
Kugirango kandi ibi byose bigerweho neza abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge biyemeje kuzagirana amasezerano n’abanyamabanga nshingwa bikorwa b’utugari.
Aya masezerano azagenda ajya no muzindi nzego zitandukanye zitari imiturire mu rwego rwo guteza imbere aka karere mu nzego zose.