Kagame | Minisiteri zahize imihigo imbere ya Perezida
Mbere yo gusoza umwiherero wa 9 w’abayobozi bakuru b’igihugu bari bateraniye mu karere ka Bugesera i Gako, abaminisitiri n’abahagarariye u Rwanda mu mahanga basinye imihigo y’ibyo biyemeje kugeraho muri uyu mwaka.
Imwe mu mihigo yasinywe irimo guteza imbere gahunda ya hanga umurimo izafasha Abanyarwanda benshi kubona akazi ndetse no kubaka ibigega bya peterero bigomba kuzifashishwa kubika peterori yakoreshwa igihe yazamutse cyangwa yabuze.
Indi mihigo ni uguteza imbere ibikorwa by’inganda, kongera ingufu zikomoka ku mashanyarazi hubakwa ingomero nto n’inini zirimo Rukarara, Nyamasheke hamwe na Nyabarongo.
Asoza umwiherero, Perezida Kagame yasabye abayobozi kwihutisha serivise cyane kuko muri uyu mwiherero basanze ibipimo by’itangwa rya serivise mu Rwanda biri hasi bikadindiza ibindi bikorwa.
Perezida Kagame kandi yongeye gusaba inzego zose kunoza inshingano zifite anasaba abayobozi kwegera abo bayobora bakabafasha gushyira mubikorwa ibyo bashinzwe.
Yasabye by’umwihariko inzego zibishinzwe kugeza amashanyarazi aho akenewe kugira ngo ishoramari ryihute ndetse n’abashinzwe kuvugurura ubuhinzi bakabikora vuba kugira ngo umusaruro ugere ku masoko kandi umuhinzi agatera imbere.
Abasinye imihigo bashinze itorero bahaye izina ry’impezamihigo bivuze ko bagomba kwesa ibyo bahize. Gusinya imihigo imbere ya Perezida ni bimwe mu byifujwe mu mwiherero uheruka.
Umwiherero y’uyu mwaka watangiye tariki 04/03/2012 usozwa tariki 06/03/2012. Wibanze ku bikorwa byo kwihutisha serivise zinoze, intego z’icyerekezo 2020, kongera ishoramari, kuvuguraura ubuhinzi no guhanga umurimo.