Burera-Urubyiruko rurasabwa gutinyuka kwihangira imiromo
Kuri uyu wa mbere tariki ya 06/02/2012 ubwo minisitiri w’urubyiruko, Nsengimana Jean Philibert yasuraga urubyiruko rwo mu karere ka Burera, yarusabye gutinyuka rukihangira imirimo kugira ngo rwivane mu bukene.
Minisitiri Nsengimana avuga ko urubyiruko ari rwo igihugu cyubakira ho. Agira ati “ igihugu cyubakira ku mbaraga z’urubyirukoâ€. Akomeza avuga ko urubyiruko rudakwiye kugira ubwoba bwo guhanga imishinga, kuko rugomba gutanga urugero abandi bakarugendera ho, ndetse rukanikura mu bukene.
Ubwo minisitiri w’urubyiruko yasuraga urubyiruko rwo muri Burera, yabanje gusura bimwe mu bikorwa by’urubyiruko rwo muri ako karere rumaze kugera ho. Aho yasuye umusore witwa Mutabaruka Philibert, ufite imyaka 22 y’amavuko, utuye mu murenge wa Rugarama ho mu karere ka Burera.
Mutabaruka yoroye inkoko 700. Uyu musore atangaza ko yemeye kugurisha umurima iwabo bari baramuhaye ku mafaranga y’u Rwanda miliyoni imwe (1.000.000Frws). Ayo mafaranga ngo akaba yarayateranyije n’andi miliyoni imwe y’inguzanyo yatse muri banki maze atangiza uwo mushinga wo korora inkoko.
Minisitiri w’urubyiruko yashimye uwo musore, maze ashishikariza urundi rubyiruko kumwigana. Aho yababwiye ko bakwiye gushira ubwoba nk’uko Mutabaruka yabushize akemera kugurisha isambu yagabiwe n’ababyeyi kugira ngo akore uwo umushinga. Yongeye ho ko urubyiruko rudakwiye kumva ko umushinga bagiye gukora uzahomba.
Minisitiri w’urubyiruko yakomeje avuga ko nibatinyuka bagahanga imishinga myiza minisiteri ayobora izabafasha. Agira ati “ nimuhanga imishinga myiza ariko mukaba ari mwe mutera intambwe ya mbere mu kuyitangiza tuzakoranaâ€. Yongeye ho ko kwihangira imirormo ari uburyo bwo kurwanya ubukene, n’ubujiji mu rubyiruko.
Akaba yasabye urubyiruko rwo muri Burera ko buri wese agomba kuba nibura afite koperative, umushinga cyangwa ishyirahamwe abarizwa mo. Ikindi ngo ni uko buri wese mu rubyiruko agomba kugira konti muri banki kugira ngo atangire yizigamire.
Minisitiri w’urubyiruko yashimye urubyiruko rwo muri Burera muri rusange. Akaba yavuze ko yasanze rurimo abakozi.  Gusa ngo ibikorwa urwo rubyiruko rufite rukwiye kubikora mu buryo bugezwe ho rukava mu buryo bwa gakondo.
Urwo ruzinduko Minisitiri w’urubyiruko yagiriye mu karere ka Burera ruri muri gahunda ya Minisiteri y’urubyiruko yihaye yo gusura urubyiruko rutandukanye rwo mu Rwanda mu rwego rwo kureba ibikorwa by’iterambere rumaze kugera ho, n’ibyo rubura kugira ngo minisiteri ibafashe.
Ikindi urwo rugendo rwari rugamije ni ukungurana ibitekerezo n’urubyiruko ngo kuko igenamigambi ya minisiteri y’urubyiruko izajya ituruka mu bitekerezo by’urubyiruko.