Rusizi: Minisitiri w intebe azagera mu mirenge ifite ibibazo byihariye
Ushinzwe amakuru mu karere ka Rusizi, Niyibizi Jean Pierre, aratangaza ko tariki 09-10/02/2012, Minisitiri w’Intebe, Pierre Damien Habumuremyi, azasura aka karere. Mu ruzinduko rw’umukuru wa guverinoma y’u Rwanda biteganijwe ko azasura imwe mu mirenge y’akarere ka Rusizi ifite ibibazo byihariye.
Nkuko ushinzwe amakuru mu karere ka Rusizi abitangaza,
Kuwa kane, Minisitiri w’intebe azasura imirenge ya Bweyeye na Kamembe. Umurenge wa Bweyeye ni umurenge uri kure cyane y’umuhanda ujya mu murwa mukuru w’u Rwanda Kigali ndetse n’umuhanda ujya mu mujyi wa Kamembe mu karere ka Rusizi.
Umurenge wa Kamembe ni umurenge ukora ku gihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo ukaba n’umujyi w’akarere ka Rusizi ariho habarizwa ibiro bikuru by’ibigo bitanga za serivisi.
Kuwa gatanu Minisitiri w’Intebe azasura imirenge ya Muganza na Nkombo.
Umurenge wa Muganza ufite ubuso butari buto bw’icyanya cya Bugarama cyeramo umuceri n’ibigori. Muri uyu murenge hari n’inganda zitunganya umuceri. Ni umurenge uherutse kuvugwa cyane mu itangazamakuru bitewe n’amakuru yanditsweho n’ibitangazamakuru bitavuga rumwe na Leta aho byavugwaga ko abaturage bimwe uburenganzira ku bigori byabo.
Umurenge wa Nkombo usibye ku kuba ari umurenge w’ikirwa ufite n’umwihariko wundi wo kuba abaturage bawo bakoresha ururimi shami rwitwa amahavu. Uyu murenge ni umwe mu mirenge bigaragara ko ifite ubucucike buri hejuru kuko muri uyu murenge ari abaturage 700 batuye kuri km² imwe.
Akarere ka Rusizi mu byo
Biteganijwe ko akarere ka Rusizi kazamurikira Minisitiri w’Intebe aho ibikorwa by’iterambere bigeze nyuma yo gusurwa na Perezida wa Repubulika mu mwaka wa 2010. Akarere kazamumurikira imihanda irimo kubakwa, ibikorwa by’ubuhinzi, ibikorwa by’abashoramari n’ibindi.