Ruhango:Ikibazo cy inzererezi cyashakiwe umuti
Hashize igihe gisaga ibyumweru bitatu akarere ka Ruhango gahagurukiye ikibazo cy’inzererezi zirirwa mu mujyi wa Ruhango, izi nzererezi ziri gufatwa zikajyanwa mu kigo cyateganyirijwe kuzakira mbere y’uko zisubizwa iwabo cyangwa zikajyanwa mu kigo kigisha imyuga cy’i wawa.
Imwe mu nzererezi yafashwa na polisi.
Ubuyobozi bw’akarere ka Ruhango bwatangaje ko iki gikorwa cyo gufata inzererezi bakajya kuba bazicumbikiye ari igikorwa kizakomeza kuko n’inzererezi nazo zihoraho.Iki kigo akarere gacumbikiramo izi nzererezi giherereye mu murenge wa Bweramana.
Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu karere ka Ruhango, Mugeni Jolie Germaine yatangaje ko atari inzererezi zo mu karere ka Ruhango zirebwa n’iki kibazo gusa kuko n’izindi ziri mu mujyi wa Kigali zikomoka muri aka karere bazajya bazizana muri iki kigo.
Mugeni yagize ati “tuzajya tubafata tubigishe, tubaganirize, turebe abacishirije amashuri bifuza gusubiramo, abajya mu myuga babyifuza tugire n’uburyo tubafasha.â€Yakomeje avuga ko abo bizagaragara ko atari abo gusubira mu miryango yabo, akarere kazumvikana n’izindi nzego kugira ngo kabohereze Iwawa.
Mugeni kandi avuga ko iki kigo atari ikigo cyo kwigishirizamo imyuga ko ahubwo ari ahantu akarere kazajya gacumbikira inzererezi mbere y’uko bamenya izo bohereza mu rubo iwabo n’izo bohereza Iwawa.
Iki kigo ngo nikimara gusanwa neza, kizajya cyakira bantu bagera kuri 60.Iki cyatangiranye n’inzererezi 47 gusa 20 zaje gusubizwa mu miryango ziturukamo ubu hakaba harimo 27.