2012 izarangira Gatsibo abantu 10800 babonye amashanyarazi
Hifashishishijwe umushinga électrification rurale akarere ka Gatsibo gateganya kuba umwaka wa 2012 uzarangira abantu 10800 bamaze kubona amashanyarazi arimo gukwirakwiza mu mirenge. Abaturage bakaba basabwa kuyakoresha neza birinda kuyiba kuko benshi batangiye kugaragaraho kuyiba no kumva ko batagomba kuyishyura.
Mu biganiro byahuje ubuyobozi bw’akarere ka gatsibo, abayobozi b’imirenge y’akarere, ubuyobozi bwa EWSA hamwe n’abayobozi b’umushinga wa électrification rurale bashimye uburyo igikorwa cyo gukwirakwiza amashanyarazi gikorwa kuko abaturage barenga bagera 7000 ukwezi kwa Werurwe kurangira bamaze kubona amashanyarazi abandi 3800 nabo bakazayabona vuba.
Henshi mu mirenge begerezwa amashanyarazi bishimira ko ubuzima bwahindutse aho batandukanye no gucana amatadowa ubundi bigafasha abana gusubira mu masomo neza mu gihe abenshi mu urubyiruko bihangiye umurimo bakoresheje amashanyarazi nko gushinga amasaro, gusudira no gukora ibindi bikorwa bikenera amashanyarazi byiyongeraho kuruhura abaturage gutunga telefoni bitabagoye.
N’ubwo ariko ibi bikorwa bikomeje guteza imbere abaturage, bamwe mu baturage bavuga ko amafaranga ya conteri ari menshi kuko hari abadashoboye kuyabona ibyo bigatuma badacana.
Umuturage wo mu murenge wa Gitoki wanze ko amazina atangazwa avuga ko yishimiye kugezwaho amashanyarazi agasezerera itodawa ariko avuga ko amafaranga 56 000frw asabwa gutanga ya conteri ari menshi. “ nshima leta yaduhaye umuriro w’amashanyarazi, ariko uko ubibona iyi nzu nananiwe kuyuzuza none bansaba gutanga ibyo bihumbi ubu se nabikura he? Bazadufashe bayagabanye natwe b’abakene dushobore gucana. â€
Ubuyobozi bwa EWSA buvuga ko amafaranga yakwa ataribwo buyakwa ahubwo agengwa n’itegeko cyakora icyo bafasha abaturage ni ukuyatanga mubyiciro bitandukanye.
Kuba abaturage bamwe barishyizemo ko amashanyarazi bagezwaho ari ay’ubuntu bituma bayiba ingero zagaragaye akaba ari mu murenge wa Kiziguro ahitwa Kamamesa aho abaturage bishyura abazi ibyo gukora amashanyarazi bakica konteri bagacana batishyura.
Ikindi kibazo abaturage batishimira n’uburyo bwo kwishyura amafaranga ya konteri aho abo mu karere ka Gatsibo basabwa kujya kwishyura Nyagatare bikabahenda ubuyobozi bw’akarere ka Gatsibo bugasaba EWSA korohereza abaturage kujya iza gufata impapuro baba bishyuriweho ku mirenge nkuko byasobanuwe na Habarurema ESAE “twifuza gutanga service nziza zitagoye umuturage, EWSA igomba gutekereza uko yajya iza gufata izi mpapuro zishyurwa konteri kuko nyuma yo kubona ibihumbi 28 000 umuturage asabwa gutanga akongera ho 10000 ndavuga hamwe nahamwe kwaba ari ukuvuna umuturageâ€
Ahashyizwe amashanyarazi mbere na mbere ni ahari ibigo by’amashuri, amavuriro, imirenge ariko ngo hari n’ahandi hasigaye hacyeneye amashanyarazi bifuza ko bayagezwaho.
Â