Kamonyi: Abanyeshuri barakangurirwa kugira uruhare mu miyoborere myiza
Abanyeshuri bahagarariye abandi mu ihuriro ry’abanyeshuri baratangaza ko bagiye gukangurira bagenzi babo kwitabira imiyoborere myiza ishingiye kuri Demokarasi n’amatora. Ibyo babitangaje nyuma y’amahugurwa ku miyoborere myiza na demokarasi yateguwe na Komisiyo y’igihugu y’amatora.
Uwitonze Amiel, umunyeshuri ku ishuri ryisumbuye rya APPEC akaba n’umuhuzabikorwa w’ihuriro ry’abanyeshuri mu karere ka Kamonyi , avuga ko ayo mahugurwa yatumye bamenya uruhare rwabo muri gahunda za leta “naho ubundi twajyaga twumva ibikorwa bimwe na bimwe bifite abo birebaâ€.
Aba banyeshuri bavuga ko bajyaga bitabira amatora bari mu kigare kubera batari bakamenye neza agaciro k’icyo gikorwa. Bakaba batiyumvaga muri gahunda za leta aho usanga ngo batinyaga gutanga ibitekerezo.
Kubwa Amiel ngo ayo mahugurwa ahawe bamwe muri bo azabafasha kwigisha no kumvisha abandi uruhare rwabo mu miyoborere myiza y’igihugu.
Harelimana Prosper umwe mu bahuguye akaba n’umurezi atangaza ko aya mahugurwa agiye gufasha abo banyeshuri bakuriye abandi kunoza inshingano zabo maze bafashe abarezi guha umurongo bagenzi babo.
Nk’uko Harelimana akomeza abivuga , abo banyeshuri bakuriya abandi ibigo bigaho bibatezeho ubukangurambaga mu gukunda igihugu, kurwanya ingengabitekerezo ya jenoside, kurwanya amacakubiri ayo ariyo yose ndetse no kurwanya ibyorozo mu mashuri nka Sida, Inda z’indaro n’ibiyobyabwenge
Nyuma yo gukurikirana amahugurwa ku nshingano z’abo nk’urwego rukuriye abandi, abo banyeshuri bahawe imyitozo ibasaba kugaragaza ikigero Demokarasi n’imiyoborere myiza bihagazeho mu bigo byabo, kumenya niba inyigisho z’uburere mboneragihugu komisiyo y’amatora itegura zibageraho ndetse no kumenya icyakorwa kugirango mu gihe cy’amatora abanyeshuri batore nta kavuyo.