Nyamasheke: Urubyiruko rwiga rurasabwa gusobanura amahame y’imiyoborere myiza na demokarasi
Komite z’ihuriro ry’urubyiruko ruhagarariye urubyiruko rwiga mu mirenge, ku itariki ya 7 werurwe 2012, zahawe amahugurwa ku burere mboneragihugu by’umwihariko bakaba bigishijwe kuri demokarasi n’imiyoborere myiza.
Muyisenge Maurice, uhagarariye inama y’igihugu y’urubyiruko mu karere ka Nyamasheke yasobanuye ko aya mahugurwa yari agamije kubaha ubumenyi kuri demokarasi, amatora ndetse n’imiyoborere myiza, bityo nabo bakazajya kubyigisha abo bahagarariye ndetse n’abandi banyarwandda muri rusange.
Muyisenge kandi yabasabye gutumika bakazaha ubumenyi bahawe urundi rubyiruko rwaba urwiga ndetse n’urutiga batarusize inyuma. Yabasabye kandi kuba intangarugero mu kwimakaza imiyoborere myiza na demokarasi maze abandi bakabareberaho.
Guha amahugurwa uru rubyiruko ruhagarariye urundi ruri mu mashuri ngo ni uburyo bwo gushimangira inshingano za komite z’ihuriro ry’urubyiruko ruhagarariye urundi mu mashuri nk’uko Mutabaruka Sylvestre ushinzwe ibikorwa by’amatora mu turere twa Nyamasheke na Rusizi yabibwiye itangazamakuru.
Mutabaruka avuga ko urubyiruko rukwiye kwibona muri gahunda za leta rugakura rwumva ko rufite inshingano zo gutuma demokarasi n’imiyoborere myiza bitera imbere ndetse bakanabishishikariza abandi.
Yasabye akandi uru rubyiruko gushishikariza abandi kureba ko bari kuri lisiti y’itora, anabasaba kujya bafasha abakorerabushake ba komisiyo y’amatora gutuma agenda neza.
Urubyiruko rugomba kuba umusemburo wa demokarasi n’imiyoborere myiza rukazakura rubizi kuko arirwo bayobozi b’ejo hazaza.
Emmanuel NSHIMIYIMANA