Burera: Hatangijwe itorero mu midugudu ndetse no mu mashuri yisumbuye
tariki ya 08/03/2012 mu murenge wa Gitovu mu karere ka Burera hatangijwe itorero mu midugudu ndetse no mu mashuri yo mu karere ka Burera, mu rwego rw’igihugu.
Abatangiye iryo torero ni bamwe mu bakuriye imidugudu yo mu karere ka Burera ndetse n’abakuriye ibigo by’amashuri byo muri ako karere.
Umuyobozi wungirije wa task force y’Itorero ry’igihugu Ntidendereza William atangiza iryo torero yavuze ko kuva ubwo mu midugudu ndetse n’ibigo by’amashuri byo mu karere ka Burera hatangijwe itorero.
Yakomeje asaba abaritangiye ko hari urwego bagomba kurenga kugira ngo bazakore iryo torero neza kuko aribo bazaba bigisha abandi.
Yagize ati “ mugomba kurenga rwego rwa “Ndabiziâ€, mukajya ku rwego rwa “Ndabikora†kugira ngo muzigishe abandiâ€. Yakomeje avuga ko nibagera kuri urwo rwego ikizaba gisigaye ari uguharanira kuba “ Ndabiharanira kuko aribyo bindangaâ€.
Ariko kandi yavuze ko kugira ngo bazabashe kugera kuri ibyo byose hari imfasha nyigisho y’udutabo dukubiyemo amahame y’itorero bazahabwa.
Ntidendereza yabwiye izo ntore ko zigomba kurangwa n’imigenzo myiza kugira ngo zikomeze ziteze u Rwanda imbere.