Uturere twa Nyanza, Muhanga na Ruhango tugiye kubona amazi meza ahagije
Mu nama nyunguranabitekerezo yabereye mu karere ka Nyanza muri Heritage Hotel tariki ya 9/03/2012 yahuje impuguke z’ibiro bya SCET Tunisie n’umuyobozi w’Intara y’amajyepfo Munyentwari Alphonse hagaragajwe inyigo y’igishushanyo mbonera cy’ibikorwa by’amazi meza n’isukura mu turere twa Nyanza, Muhanga na Ruhango.
Iyo nyigo yamaze gukorwa n’izo mpuguke hari hakenewe gusa ibitekerezo by’abafite ibikorwa by’amazi meza mu nshingano zabo muri utwo turere kugira ngo yemerwe nk’uko Albert Yalamba umuhuzabikorwa wa porogaramu y’igihugu yo gukwirakwiza amazi meza n’ibikorwa by’isuku mu cyaro yabitangaje.
Yakomeje avuga ko icyo gishushanyo mbonera kizafasha uturere twa Nyanza, Ruhango na Muhanga kugeza ku baturage serivisi z’amazi meza n’isukura ku gipimo kingana na 100% mu gihe kitarenze umwaka wa 2017 nk’uko gahunda ya leta y’u Rwanda yabyemeje.
Yalamba Albert yasobanuye ko ubusanzwe utwo turere  twahuraga n’ikibazo cy’amzi meza cyane cyane mu gice cy’amayaga.  Ngo ibyo bikaba byatumaga amazi ataboneka ku buryo buhagije ndetse bikagora abakora igenamigambi ry’utwo turere kuyahageza.
Yagize ati “ iki gishushanyo mbonera kizafasha utu turere uko ari 3 kumenya ibibazo by’ukuri by’amazi uko bimeze, kumenya aho amazi meza yaturuka  n’amafaranga byatwara uko anganaâ€.
Guverineri w’Intara y’amajyepfo ari nawe wamurikiwe inyigo y’icyo gishushanyo yagarutse ku ishusho y’amazi meza muri utwo turere avuga ko yari ku gipimo kingana na 67% abasigaye bangana na 33% bakaba bari bugarijwe n’ikibazo cy’amazi meza.
Munyentwari yagize ati “ Raporo ku nyigo y’iki gishushanyo izagaragaza uko twakomeza gucunga amazi meza dufite nayo tuzabona kugira ngo atazangirika tugasubira mu kibazo twari dusanganweâ€.
Iyo nama nyunguranabitekerezo ku kibazo cyo gukwirakwiza amazi meza mu turere twa Nyanza, Ruhango na Muhanga yitabiriwe n’abayobozi b’utwo turere bungirije bashinzwe ubukungu, imali n’amajyamambere, abanyamabanga Nshingwabikorwa b’utwo turere, abakozi bashinzwe ibikorwa remezo muri utwo turere, abanyamabanga Nshingwabikorwa b’imirenge y’utwo turere hiyongereyeho abafatanyabikorwa muri two turere mu bijyanye n’amazi n’isukura.