Rwanda | Ruhango: hagiye kurwanywa ibiyobyabwenge hifashishijwe za club
Urubyiruko rwari rwitabiriye inama
Mu nama yahuje urubyiruko rwo mu karere ka Ruhango tariki ya 09/03/2012, hafatiwemo ingamba z’uko urubyiruko rugiye guhangana n’ikibazo cy’ibiyobyabwenge bashyiraho ama club menshi azajya abyamagana.
Umuyobozi w’akarere ka Ruhango Mbabazi Xavier Francois, muri iyi nama rusange yahuje urubyiruko yavuze ko akarere ka Ruhango gafite umwihariko wo kwibasirwa n’ibiyobyabwenge bitewe n’ahantu gaherereye.
yasabye urubyiruko guhagurukira iki kibazo, kuko mu bantu bagaragaweho gukoresha ibiyobyabwenge ku isonga haza urubyiruko. Ngo igitangaje kinababaje ngo ni uko ubu ibiyobyabwenge birimo kwibasira amashuri yisumbuye.
Uwimana Chrysostom n’umuyobozi w’inama nkuru y’urubyiruko wungirije mu karere ka Ruhango, avuga ko nyuma y’iyi congre yahuje uru rubyiruko bagiye kwifashisha za club basobanurira urubyiruko ko nta cyiza cyo gukoresha ibiyobyabwenge ahubwo rugashishikarizwa kwihangira imirimo ibakura mu bukene, ngo dore ko benshi bishora mu biyobyabwenge kubera ikibazo cyo kutagira ibyo bakora.
Uwimana avuga ko iyi congrr iteranye ku nshuro ya 4, kandi ngo izabanjirije iyi zagiye zitanga umusaruro ushimishije, akaba ariyo mpamvu bizeye ko iy’uyu mwaka nayo izatanga umusaruro mu guhashya ibiyobyabwenge.
 Â