Rwanda | Bugesera: Komite z’abanyeshuri zirahugurwa ku miyoborere myiza na demokarasi
Abagize komite z’abanyeshuri bo mu mashuri yisumbuye yo mu karere ka Bugesera barahugurwa ku kwimakaza imiyoborere myiza na demokarasi, ayo mahugurwa akaba atangwa na komisiyo y’igihugu y’amatora.
Umuyobozi ushinzwe imiyoborere myiza mu karere ka Bugesera Kanyandekwe Thomas umwe mu bahugura izo komite, avuga ko izo nzego zatowe mu mashuri, iyo zihuguwe bituma imiyoborere myiza ishinga imizi mu bigo by’amashuri.
 Ati “ Iyo inzego zatowe, ziba zifite umumaro mu miyoborere y’igihugu, sibo bahuguwe bonyine n’izindi nzego zagiye zihugurwa, ariko ni ngombwa ko abatowe basobanukirwa n’inshingano zabo, bakagira uruhare muri demokarasi, gutanga serivise nziza kuko baba basobanukiwe n’imikorere n’imikoranire y’inzegoâ€.
Bamwe mu bagize komite zahuguwe bavuze ko ayo mahugurwa azatuma bafasha bagenzi babo gusobanukirwa n’ibijyanye na demokarasi icyo ari cyo n’imiyoborere myiza
Ineza Jeannette umwe mu bitabiriye ayo mahugurwa, agira ati“ Njye nk’uhuguwe nubwo ntarakura, ariko mu minsi iri imbere nzaba maze gukura, nzajya gutora nzi icyo nkora, ariko na none bagenzi banjye bazaba barakuze nzaba narabafashije kumenya demokarasi n’imiyoborere myiza, ndetse narabasobanuriye uruhare rwabo mu kubyimakaza†.
Bamwe mu banyeshuri bakiri bato, ndetse batarageza igihe cyo gutora, bavuga ko ibyo bahuguwe bizabafasha gukomeza kuzamura imyumvire ya bagenzi babo, maze igihe cyo gutora nikigera bazabe basobanukiwe n’inshingano zabo.
Dukuze Gentil umwe muri abo yagize ati “Aho niga nubwo nkiri muto, ndetse nkaba ntarageza n’igihe cyo gutora, ariko abo tubana umunsi ku munsi nzabahuguriira ku ruhare rwabo muri demokarasiâ€.
Abayobozi ba komisiyo y’igihugu y’amatora bemeza ko gutoza abana bakiri bato imiyoborere myiza na demokarasi bituma bitegura kare, bakazagira uruhare rugaragara mu kwimakaza imiyoborere myiza na demokarasi mu bo bigana.
 Â