Nyamagabe: abanyeshuri bakomoka muri aka karere bumvikanye nubuyobozi ibyo bagomba gufatanya
Ubuyobozi bw’akarere ka Nyamagabe n’ishyirahamwe ry’abanyeshuli ba Kaminuza y’u Rwanda bakomoka muri aka karere ASSERENYA bamaze kwemeranya ku bikorwa ubufatanye bwabo buzibandaho.
Muri ibyo bikorwa harimo ikoreshwa ry’imbuga nkoranyambaga, itegurwa ry’imihigo n’ubushakashatsi ku bibazo bitandukanye.
Ubufatanye bw’ubuyobozi bw’akarere ka Nyamagabe n’ishyirahamwe ry’abanyeshuli biga muri kaminuza y’u Rwanda bakomoka muri aka karere bibumbiye mu ishyirahmwe ASSERENYA(Association des Etudiants Ressortissants de Nyamagabe) busanzwe bushingiye ku bukangurambaga butandukanye mu gushishikariza abaturage gahunda za Leta.
Ibiganiro byahuje impande zombi ku cyumweru taliki 05 Gashyantare 2012, byagaragaje ikindi cyerekezo gishya kandi gifatika ubu bufatanye buzibandaho. Aba banyeshuli barashaka ko ubuyobozi bw’akarere bwabagaragariza ibibazo bajya bakoraho ubushakashatsi kandi bakinjira mu buryo butaziguye mu itegurwa ry’imihigo y’akarere.
Ibi byifuzo byose byakiriwe neza n’umuyobozi w’akarere ka Nyamagabe Mugisha Philbert, watangaje ko n’ikoranabuhanga rishobora gufasha mu kunoza iyo mikoranire aho yatanze urugero rw’imbuga nkoranyambaga nka Twitter na Facebook ngo zafasha cyene mu gusangira ibitekerezo bitabujije n’ubundi buryo butaziguye.
Hategekimana Jean Damascene umunyeshuri ukomoka Nyamagabe, yagize ati“Ziriya mbuga nkoranyambaga zikoreshwa n’abantu benshi ugasanga akenshi bazikoresha banenga cyangwa bavuga ibitari byo, twebwe n’abanyeshuli baturuka muri Nyamagabe, ni ugutanga ibitekezo byubaka ndetse dushingiye ku mihigoâ€.
Ishyirahamwe ry’abanyeshuli bakomoka muri Nyamagabe ryashinzwe mu 2006, ubu rikaba rigizwe n’abanyamuryango basaga 400.