Rwanda : Abakozi ba TPIR beretse sinema abanyeshuri
Ku itariki ya 5/03/2012 abakozi b’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda rufite icyicaro cyarwo Arusha muri Tanzaniya berekanye sinema yerekeye icibwa ry’imanza z’abashinjwa kuba baragize uruhare muri genocide yakorewe abatutsi mu w’1994. Kw’ikubitiro iyo sinema yerekanywe mu kigo cy’amashuri yisumbuye ADEC Ruhanga kiri mu murenge wa Gatumba.
Abakozi ba TPIR aribo KAMURU Charles wungirije ushinzwe itangazamakuru mu rukiko na Jeanne Dative KARENZI umunyamabanga uhoraho muri centre ya Documentation na Information basobanuriye abanyeshuri ko kubera amarorerwa yagwiriye u Rwanda abantu bakica abandi babaziza ubwoko hagapfa inzirakarengane zirenga miliyoni, byabaye ngombwa ko umuryango mpuzamahanga ONU ushyiraho ruriya rukiko rugacira imanza abakoze amahano.
Abanyeshuri bibukijwe ko TPIR yashinzwe kuwa 8/11/1994 n’umwanzuro 955 wa ONU. Iyi sinema irimo inyigisho nyinshi zafasha urubyiruko mu kumenya amateka mabi yabaye mu Rwanda bityo rukirinda icyatuma amateka nk’ayo yongera kubaho. Iyi sinema yakomereje mw’ishuri ry’abakobwa rya CIC Muramba riri mu murenge wa Matyazo kuwa 6/03/2012 ahari abanyeshuri n’abarezi bose hamwe bageze kuri 800, Nyuma ya filimi abanyeshuri bahawe umwanya wo kubaza ibibazo.
Abenshi babajije impamvu Umuryango w’Abibumbye watereranye u Rwanda, abandi bati kuki urukiko rwashinzwe Arusha kandi amahano yarabereye mu Rwanda, abandi bakibaza impamvu nta mucamanza w’umunyarwanda ukora muri TPIR….. Abanyeshuri bifuje ko bakwigishwa cyane amateka ya genocide yakorewe abatutsi cyane ko abenshi yabaye bataravuka.
N’ubwo abenshi mu banyeshuli beretswe iyi cinema ari abana bavutse nyuma ya genocide, byaragaragaye ko nabo bafite ihungabana kuko bane bahungabanye barimo umwe n’ubu ukitabwaho n’abahuguriwe kwita ku bantu bahungabanye.