Rwanda : Mu rwego rwo kwihangira agashya abaturage biyujurije ibiro by’imidugudu
Abaturage bo mu midugudu yo mu kagari ka Kiruri, umurenge wa Mukingo mu karere ka Nyanza, bamaze kwuzuza ibiro by’imidugudu yabo izajya ikoreramo.
Aba baturage bavuga ko ibi biro bigiye kubakiza umwanya bataga biruka inyuma y’abayobozi babo batagiraga ibiro.
Aba baturage bo muri uyu murenge, bamaze kubaka ibiro by`imidugudu cumi n`umwe ikagize.
Buri nzu yujujwe mu biro ni metero esheshatu ku munani. Ni plan ya mazi amwe ariko ikagira icyumba cy’ibiro by’umukuru w’umudugudu ndetse n’icyumba cy’inama.
Bamwe mu batuye aka kagari bavuga ko bizeye ko ibi biro bigiye kubafasha gukemurirwa ibibazo bakahakorera ibintu bitandukanye ndetse hakanaba ububiko bw`amadosiye y’akazi.
Bavuga ko hari ubwo bajyaga kureba umukuru w’umudugudu bagasanga amadosiye bakeneye yaranyagiwe cyangwa yafashwe nabi kuko atabikwaga ahabugenewe ariko ngo ibi ntibizongera kubaho cyangwa ngo bibe urwitwazo.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagali ka kiruli Mugabo Andereya, avuga ko ibiro by`imidugudu bizabafasha mu nzego nyinshi haba  mu miyoborere myiza, mu bukungu, ubuzima ndetse no guca ruswa
Mugabo ati: “bizafasha ko abaturage tuzajya tubasanga aho kugirango babe aribo badusanga, bityo serivisi nziza zinozwe. Wasangaga umukuru w’umudugudu bamusanga aho babonye hose no mu kabari bityo bikaba byabyara ruswa ariko ndumva iki kije ari igisubizo cyabyoâ€.
Iki gikorwa cyo kubaka ibiro by`imidugudu kikaba cyaratangiye mu kwezi kwa mbere 2012 aho ngo buri muturage yaba yaratanze amafaranga 400 yo kugura isakaro ndetse agatanga n’umuganda kabiri mu cyumweru.
Aya mazu akaba ateganyijwe gutwara amafaranga angana na miliyoni 17 n`imisago naho uku kwezi kwa gatatu bakaba bazataha aya mazu ubwo azaba atangira gukorerwamo.
Uyu murenge kandi ukaba ugizwe n’ingo 1521 zibarirwamo abaturage 12322 .