Rwanda | Nyanza: RGB yahuguye abashinzwe imicungire y’imali n’umutungo wa leta mu nzego z’ibanze
(Ibumoso) Guverineri Munyentwari Alphonse hamwe na Munyandamutsa Jean Paul, umukozi w’ikigo cya RGB
Ikigo cy’igihugu gishinzwe imiyoborere myiza ( RGB)  cyateguye amahugurwa mu karere ka Nyanza agenewe abakozi bashinzwe imicungire y’imali n’umutungo wa leta mu turere tw’Intara y’Amajyepfo kuva tariki 13 kugeza 15/03/2012.
Atangiza ayo mahugurwa, Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Munyentwari Alphonse yishimiye ko mu gihe gishize ikigo cya RGB gitangiye ibikorwa byacyo bitangiye kugaragarira mu kubaka ubushobozi n’ubumenyi bw’abakozi ba leta kugirango barusheho gutanga umusaruro mwiza bategerejweho n’igihugu.
Yagize ati: “ Nkibona ubutumire muri aya mahugurwa nishimiye ko azibanda ku micungire myiza y’imali n’umutungo wa leta kuko iyo idakorwa neza haba hari ibibazo bikomeyeâ€.
Guverineri w’Intara y’Amajyepfo yanasabye abayitabiriye kuzagira icyo abasigira maze ibyo bashinzwe bakazabikora mu buryo burimo ubuhanga kurusha uko byakorwaga.
Yibukije abari muri ayo mahugurwa ko bagomba kuzayakurikirana neza bakagira umuhigo mumicungire myiza y’imali n’umutungo wa leta.
Abenshi mu bitabiriye ayo mahugurwa bamaze igihe kinini mu kazi abandi baracyari bashya ariko bose hamwe nk’uko byasobanuwe na guverneri w’Intara y’amajyepfo ngo bategerejweho kugira imicungire myiza y’umutungo y’imali n’umutungo bya leta.
Jean Paul Munyadamutsa umukozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe imiyoborere myiza mu butumwa bw’ingenzi yahaye abari muri ayo mahugurwa ni ukuzacunga neza ibya rubanda by’umwihariko ibirebana n’amafaranga ndetse n’indi mitungo ya leta.
Yakomeje avuga  ko imbogamizi abahuguwe bahuraga nazo mu kazi ari ukutamenya amategeko n’amabwiriza agenga ibyobaribashinzwe.  Ibyo ngo bikaba biterwa nuko bamwe muri bo bari bashya mu mirimo.
Kabayiza Lambert umwe mu bayitabiriye akaba ari umuyobozi ushinzwe ishami ry’ubutegetsi n’imicungire y’abakozi mu karere ka Nyamagabe avuga ko yiteguye kuzahugura abandi ku micungire y’imali n’umutungo wa leta yaba mu buryo bwo gusobanura uko yakoreshwejwe no gukora raporo zigendanye nayo.
Aya mahugurwa ku micungire y’imali n’umutungo wa leta yahereye mu Ntara y’iburasirazuba biteganyijwe ko azagera mu Ntara zose n’umujyi waKigali.