Rwanda | Ruhango: 50% by’ibiteza umutekano muke ni ibiyobyabwenge
Ubuyobozi bw’akarere ka Ruhango buravuga ko mu bintu bikunze guteza umutekano muke ibiza ku isonga biba ari ibiyobyagwenge kuko abakora ibindi byaha baba babanje kubyifashisha.
Mbabazi Xavier Francois umuyobozi w’akarere ka Ruhango
Mbabazi Xavier Francois ni umuyobozi w’akarere ka Ruhango, avuga ko mu bantu bose bafatiwe mu cyaha abenshi baba banyoye ibiyobyabwenge.
Agira ati “nta kuntu wambwira ngo umwana yafashe umubyeyi amukubita agafuni cyangwa umubyeyi yafashe umwana ku ngufu, atakoresheje ibiyobyabwengeâ€
Mbabazi asanga igihe umuntu yakoze biriya bintu atafashe ku kiyobyabwenge, abantu baba bakwiye kumujyana kwa muganga kuko aba afite ubundi burwayi bwihariye. Icyakora ngo hagiye gufatwa ingamba zikomeye zo guhangana n’ikibazo cy’ibiyobyabwenge.
Uwimana Chrysostom ni umuyobozi w’inama nkuru y’urubyiruko ku rwego rw’akarere wungirije, avuga ko bagiye gufatanya n’inzego z’umutekano n’ubuyobozi bakangurira urubyiruko kwitandukanya n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge, kuko ntacyo byamarira ubuzimwa bwabo bw’ejo hazaza.