Muhanga: Abakangurambaga ku ihungabana barasaba ubushobozi buhagije mu cyunamo
Bamwe mu bakangurambaga bo mirenge igize akarere ka Muhanga, barasaba ko bakongererwa ubushobozi bagenerwa mu gihe cy’icyunamo kuko ngo bahura n’imvune zikomeye kandi n’abagize ikibazo ntibabashe kwitabwaho uko bikwiye.
Ibi bakaba baboneyeho kubisaba ku wa 13 Werurwe 2012, mu nama yateguwe n’ihuriro ry’abajyanama ku ihungabana ARCT-RUHUKA ( Association Rwandaise des Conseillers en Traumatisme), mu rwego rwo gutegura icyunamo cyegereje.
Mu mbogamizi bavuga ko bahura nazo, harimo kutagira uburyo bwo kugeza abahungabanye ku mavuriro,  kutabona itumanaho ku buryo bworoshye, no kubura amazi yo kuramira abahungabanye.
Nyuma yo kugaragaza inzitizi, aba bakangurambaga bahagarariye abandi mu mirenge bakaba barasabye ubuyobozi bw’akarere na ARCT-RUHUKA kubakorera ubuvugizi mu mirenge bakajya babona ibyo bakeneye mu rwego rwo kuborohereza kazi.
Bamurange Salamu umukangurambaga mu Murenge wa Kibangu yavuze ko abakangurambaga bagenerwa agahimbazamusyi, kuko ubu hari abacitse intege kuko ntacyo babona kandi bahura n’akazi kenshi.
Gashugi Innocent ufite mu nshingano ze Umuco mu Karere ka Muhanga wari uhagarariye ubuyobozi bw’aka karere, yavuze ko ibyo bibazo bazagerageza kubikemura uko bashoboye hanyuma bakazaganira n’ibigo nderabuzima bikaborohereza kubona imodoka zitwara abahungabanye, ubuyobozi bw’imirenge na bwo bukababa hafi bukabaha ibikenewe kugira ngo imirimo igende neza.
Kayitesi Marie Josée, umukozi muri ARCT-RUHUKA, na we yijeje aba bakangurambaga gukomeza kubakorera ubuvugizi. Yanabashishikarije kurushaho kuba hafi y’abahungabana no mu buzima bwabo bwa buri munsi batarindiriye ko icyunamo kigera.
Uhagarariye Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside CNLG mu turere twa Kamonyi na Muhanga, Nshimiyimana Emmanuel yahamagariye abakangurambaga kutibanda gusa mu gufasha abahungabanye, ko bagomba no gukumira igitera ihungabana.
Mu kiganiro n’iki kinyamakuru Nshimiyimana yagarutse ku ngamba zafashwe mu rwego rwo kugabanya ibibazo by’ihungabana, harimo gutegura neza gahunda zo kwibuka zikajya ziba kare kuko byagaragaye ko iyo bibaye mu masaha akuze ya nijoro bikurura izindi ngaruka; ihungabana rikiyongera, hakaba n’abashobora kwitwikira ijoro bagakora ibikorwa bibi.