Kirehe- Hateraniye inama yo kwitegura kwibuka abazize jenoside yakorewe abatutsi ku nshuro ya 18
tariki ya 14 werurwe,2012 mu karere ka Kirehe hateraniye inama ya mbere itegura icyunamo gitangira tariki ya 07 Mata buri mwaka mu rwego rwo kwibuka abazize jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka w’1994 ku nshuro ya 18 mu Rwanda.
Nkuko abateraniye mu nama babigarutseho ngo gahunda yari iyo kureba aho imyiteguro yo kwibuka igeze harebwa isuku ikorwa ku nzibutso bityo bakaba bafata gahunda yo kuzisukura, bakanareba n’ibiganiro biba bijyanye n’uwo munsi bityo bikaba byategurwa hakiri kare.
Nkuko umukozi ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu karere ka Kirehe Didas Habineza abivuga ngo kugeza ubu batangiye gutunganya imva zizashyingurwamo imibiri y’abazize jenoside yakorewe abatutsi aho avuga ko kugeza ubu bamaze kugeza ku rwibutyo rwa Nyarubuye ruherereye mu murenge wa Nyarubuye imibiri 22 mu gihe bagitegereje ko hashobora kuboneka iyindi mibiri kugirango izashyingurwe mu cyubahiro, akaba akomeza gusaba ababonye imibiri ko bajya bayifata neza mbere y’uko ishyingurwa mu cyubahiro, avuga kandi ko ku rwego rw’akarere ka Kirehe bazatangiza icyunamo ku rwibutso rw’abazize jenoside yakorewe abatutsi rwa Kavuzo ruherereye mu murenge wa Kigina bakora urugendo rugana mu isantire ya Nyakarambi.
Ikindi muri iyi nama bafashe nk’umwanzuro ni uko bafashe gahunda ni uko ku itariki 22 Werurwe,2012 bafashe gahumda yo kuzajya mu gihugu cya Tanzaniya ahitwa Ngara hahana imbibe n’umupaka na Rusumo ahashyinguwe abatutsi bazize jenoside kuhakora isuku bakanareba amagambo yanditse kuri urwo rwibutyo dore ko ngo banditseho ko abanyarwanda basubiranyemo ,bityo bakaba bashaka uburyo bafatanyije n’igihugu cya Tanzaniya ayo magambo yakosorwa hagashyirwaho ajyanye na jenoside yakozwe,abashyinguye aho muri Ngara mu gihugu cya Tanzaniya abenshi ni abahungaga bagana ku kagera bityo bakabica bakabata mu kagera.
Iyi nama yari yitabiriwe n’abashinzwe imibereho myiza y’abaturage mu mirenge, uhagarariye komisiyo yo kurwanya jenoside akarere ka Ngoma na Kirehe, uhagarariye komisiyo yo kurwanya jenoside ku rwibutso rwa Nyarubuye,imiryango iharanira inyungu z’abacitse ku icumu mu karere ka Kirehe.
bafashe umwanzuro ko icyunamo mu karere ka Kirehe kizasorezwa ku rwibutyo rwa Nyarubuye mu murenge wa Nyarubuye ahazararwa ijoro ryo kwibuka ku itariki ya 13 Mata ku iatariki 14 Mata bagasoza bashyingura imibiri y’abazize jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka wa 1994 izaba yarabonetse.