Inama njyanama y’akarere ka Rubavu yasuye umurenge wa Cyanzarwe
Muri gahunda Inama Njyanama y’Akarere ka Rubavu yafashe yo kwegera abaturage ikabafasha gukemura ibibazo byabo kuri uyu wa 14 Werurwe intumwa z’iyi nama njyanama zahuye n’abaturage b’umurenge wa Cyanzarwe .
Nyuma yo kuganira n’abaturage ku bibazo binyuranye, Elizaphan wari ukuriye iri tsinda yatangaje ko nta bibazo by’akarengane byabonetse muri uyu murenge ahubwo ko ibyahagaragaye ari ibyiganjemo  ibijyanye n’imbonezamubano n’ubujiji.
Ibibazo abaturage b’umurenge wa Cyanzarwe bagaragaje hakaba
higanjemo ibijyanye n’amakimbirane aboneka mu ngo, imanza
zitarangirizwa ku gihe n’ibindi usanga bishingiye ku kuba akenshi abaturage baba badasobanukiwe n’inzira bashobora kunyuramo kugira ngo ibibazo byabo bibonerwe ibisubizo.
Uyu murenge wa Cyanzarwe wasuwe n’abajyanama ni umwe mu mirenge ifite umwihariko wo kuba yaratujwemo abaturage bimuwe mu nkengero za Gishwati bakaba baragaragaje ibibazo byihariye birimo ibyo kutabona ubwisungane mu kwivuza ku miryango itishoboye.
Muri iyi nama kandi abayobozi banyuranye babonye umwanya wo kuganira n’abaturage kuri gahunda zinyuranye za Leta basabwa gukomeza ingamba zo kwicungira umutekano no kugira uruhare mu zindi gahunda zigamije kubateza imbere.
Mu rwego rwo kurushaho gucunga umutekano abakuriye community policing muri buri kagari bashyikirijwe telefoni zigendanwa zizajya zibafasha gutanga amakuru.
Muri uyu murenge abaturage bongeye gukangurirwa kwirinda indwara ya cholera ivugwa mu gihugu cya  RDC bakareka kunywa ibigage n’ibiribwa byo ku muhanda bishobora kubanduza.
Iyi gahunda yo gusanga abaturage aho batuye bakabatega amatwi bakabafasha gushakira umuti ibibazo baba bafite, abagize inama njyanama bayikoze mu mirenge yose uko ari 12 igize Akarere ka Rubavu.