Muhanga: Muri Gicurasi urubyiruko ruzahabwa ikigo kizarufasha by’umwihariko kwiga kwiteza imbere
Akarere ka Muhanga ku bufatanye na Minisiteri y’Urubyiruko , PMU/Grobal Fund ROUND 7, kagiye gushinga ikigo kizaba kitwa MUHANGA Youth Friendly Centre, kizajya gifasha urubyiruko kwihangira imirimo, imyidagaduro ndetse no kwiga ku cyorezo cya SIDA.
Umuyobozi ushinzwe urubyiruko mu karere ka Muhanga, Gashugi Innocent avuga ko iki kigo kizafungurwa ku mugaragaro mu mujyi wa Muhanga kikazafasha urubyiruko kwisanzuranaho nk’urubyiruko kuburyo bazungurana ibitekerezo bakaba hari icyo babasha kugeraho bari hamwe.
Kuba iki kigo kizajya gifasha urubyiruko mu kwiteza imbere ndetse no kuba bamenya guha agaciro ubuzima bwabo birinda icyorezo cya SIDA, ngo si ibyo mu mujyi gusa ahubwo ngo hazajya habaho gahunda yagenewe abo mu byaro kuburyo ngo bazajya babatumaho nabo bakaza hatirengegije imiterere mibi y’aka karere.
Gashugi ati: “ tugiye kubegereza ibikorwa bizabafasha gusubiza ibibazo binyuranye bajyaga bibaza ku iterambere ry’urubyiruko nk’imbaraga z’igihugu zubaka ndetse bamenye gahunda za Guverinoma, bahabwe uburere ku bijyanye n’imibonano mpuzabitsina no kwirinda icyorezo cya SIDA n’ibiyobyabwenge kandi bahasange n’ibindi bikorwa byo guteza imbere urubyiruko (imikino n’imyidagaduro, si abo mu mujyi kandi gusa bizaba bireba kuko nabo mu byaro bazagenerwa gahunda zaboâ€.
Biteganijwe ko iki kigo kizafungurwa mu kwezi kwa gatanu uyu mwaka wa 2012, kikazaba gikorera ahahoze hakorera umushinga wa LWF, imbere y’inyubako akarere ka Muhanga gakoreramo.
Iki gikorwa kandi biteganijwe ko kizatangizwa ku ikubitiro mu turere twa Nyarugenge, Kayonza, Nyanza na Muhanga.