“Imihigo ni iy’abaturage bose†– Umuyobozi wa Kayonzi
Umuyobozi w’akarere ka Kayonza, Mugabo John, arasaba ubufatanye bw’abayobozi b’inzego z’ibanze n’abaturage muri rusange mu gushyira mu bikorwa imihigo umuyobozi w’ako karere yasinyiye imbere ya Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kageme.
Nyuma y’aho bigaragariye ko hari imihigo itarashyirwa mu bikorwa uko bikwiye kandi hasigaye amezi atarenga atatu kugira ngo hakorwe igenzura ry’uko imihigo yashyizwe mu bikorwa, abayobozi b’akarere ka Kayonza bakoze umwiherero tariki 15/03/2012 wo kwiga kuri icyo kibazo.
Raporo z’ishyirwa mu bikorwa ry’imihigo akarere ka Kayonza kashyikirije ubuyobozi bw’intara y’uburasirazuba mu kwezi gushize yagaragazaga ko imihigo 15 yonyine ari yo yagendaga neza yari imaze gushyirwa mu bikorwa ku gipimo kiri hagati ya 50 na 64%, mu gihe ako karere kasinye imihigo 38.
Umukozi ushinzwe igenamigambi mu karere ka Kayonza yavuze ko ubu hari intamwe yatewe kuko imihigo itandatu yonyine ari iyo itagenda neza, iyindi yose ikaba yaramaze gushyirwa mu bikorwa ku kigereranyo nibura cya 50 ku ijana.
Myinshi muri iyo mihigo itagenda neza imaze gushyirwa mu bikorwa ku gipimo cya 40 ku ijana gusa. Umuyobozi w’akarere ka Kayonza akaba yibutsa abayobozi b’inzego z’ibanze ko bagomba kugira uruhare kugira ngo akarere kazese imihigo.
Yagize ati “Niba twarahize ko ingo zose zigomba kuba zifite akarima k’igikoni, bizaba ngombwa ko umuyobozi w’akarere amanuka kubwira umuturage ngo kuki utubaka akarima k’igikoni?…izo ni inshingano zakagombye kuba iz’umukuru w’umuduguduâ€.
Umuyobozi w’akarere yakomeje avuga ko abakuru b’imidugudu n’abanyamabanga nshingwabikorwa by’umwihariko hari igihe badohoka ntibite ku nshingano za bo, bakarebera abaturage kandi bakora ibintu bidakwiye. Yabasabye kwisubiraho no kugerageza guhindura imyumvire y’abaturage aho bikenewe.