Nyamagabe: akarere kagiye gushyiraho umukozi ushinzwe ibibazo by’ Ababana n’ubumuga.

Bamwe mu bahagarariye abamugaye bari kumwe n’umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza mu karere.
Abahagarariye ababana n’ubumuga baratangaza ko bishimiye icyemezo cy’akarere ka Nyamagabe cyo kubashyiriraho umukozi wihariye ushinzwe ibibazo byabo.Ibi ngo bizatuma babasha gushyira mu bikorwa imishinga ibateza imbere babe abafatanyabikorwa nk’abandi aho kugendera kubandi.
Ibi byatangajwe n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’inama y’igihugu y’abafite ubumuga mu Rwanda nyuma yo kugirana ikiganiro na bamwe mu bayobozi b’akarere ka Nyamagabe kimwe n’abahagarariye ababana n’ubumuga muri aka karere.
Ndayisaba Emmanuel yavuze ko ngo kujya hirya no hino bakumva ibibazo by’ababana n’ubumuga nkuko babirimo muri iyi minsi bizafasha gutegura igenamigambi ry’uru rwego, ati“ Turagira ngo dushake uko ibyo bibazo byakemuka aho kugira ngo babe ikibazo ahubwo babe igisubizoâ€.
Byiringiro Emile umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho y’abaturage, yatangaje ko ngo akarere ka Nyamagabe kagerageza gufasha ababana n’ubumuga mu bibazo bijyanye no kwivuza kimwe n’uburezi nubwo ngo ibi bitaragera ku rwego rwifuzwa.
Yavuze ko gushyiraho umunyamabanga nshingwa bikorwa w’inama y’igihugu y’ababana n’ubumuga ku rwego rw’akarere bizatuma hategurwa imishinga igamije kubateza imbere bityo nabo bagakomeza kwibona nk’amaboko y’igihugu, ati “Bizatuma hakirwa imishinga ibateza imbere bityo ntibabe umuzigo ahubwo koko babe abafatanyabikorwaâ€.
Uretse gushyiraho umukozi wihariye ushinzwe ababana n’ubumuga kandi biteganyijwe ko Inama y’Igihugu y’Ababana n’Ubumuga ku rwego rw’akarere izagenerwa n’ingengo y’imari izabafasha mu kubaka ubushobozi bwabo no kubafasha gutegura imishinga yo kwiteza imbere.