Nyamasheke: Jadf irashimirwa uruhare igira mu guteza imbere akarere.
Kuva tariki ya 15 kugeza kuwa tariki ya 16 werurwe 2012, ihuriro ry’abafatanyabikorwa mu iterambere ry’akarere ka nyamasheke (JADF Nyamasheke) riri mu imurikabikorwa, aho buri mufatanyabikorwa ari kumurikira abaturage ibyo abakorera, uburyo bikorwa ndetse bakanungurana inama uko ibikorerwa abaturage byarushaho kunozwa.
Umuyobozi wa JADF akaba n’umuyobozi w’akarere wungiririje ushinzwe imari, ubukungu n’amajyambere, Bwana Bahizi Charles, yashimiye uruhare JADF igira mu guteza imbere abaturage ndetse n’igihugu muri rusange binyuze mu bikorwa bitandukanye, bakaba banafasha akarere mu kwesa imihigo kaba kariyemeje.
Bahizi yagize ati: “Kuba akarere ka Nyamasheke gakunze kuza ku mwanya wa mbere mu rwego rw’igihugu, ababigiramo uruhare ba mbere ni aba bafatanyabikorwa n’abaturage muri rusange.â€
Aha Bahizi yavuze ko buri mufatanyabikorwa mu cyiciro arimo agira uruhare mu kuzamura imibereho y’abanyarwanda ndetse no gushyira mu bikorwa gahunda za leta, bakaba bakora bafite icyerekezo kimwe ndetse n’igenamigambi rimwe.
Uruhare rwa JADF mu guteza imbere abaturage rwagarutsweho n’umuyobozi w’akarere Bwana Habyarimana Jean Baptiste wagarutse ku ruhare bagize mu gukura abaturage basaga 9100 muri nyakatsi.
Yavuze kandi ko Jadf ya Nyamasheke ikora neza bikaba bigaragazwa n’uburyo iz’ahandi ziza kuyigiraho imikorere myiza.
Umuyobozi w’akarere yibukije abafatanyabikorwa ko ibyo bakora byose ari ku nyungu z’abaturage bakaba bagomba kureba ko hari aho bakura abaturage babaganisha ku iterambere.
JADF ya Nyamasheke igizwe n’abafatanyabikorwa 121 harimo imiryango itandukanye, abikorera ku giti cyabo n’amadini.