Nyamasheke: Imurikabikorwa ni umwanya wo kwerekana ibyo ukora no kwigira ku bandi.
Imurikabikorwa (Open day) ngo ni umunsi wo gushyira ku mugaragaro ibyo ukora n’uburyo ubikoramo,  ndetse ukaba n’umwanya mwiza wo kwigira ku bandi. Ibi ni ibyatangajwe na bamwe mu bitabiriye imurikabikorwa ry’abafatanyabikorwa mu iterambere ry’akarere ka Nyamasheke rizamara iminsi ibiri ryatangiye tariki ya 15 werurwe 2012.
Bicamumpaka David, umuhinzi wa kijyambere witabiriye iri murikabikorwa, yagize ati: imurikabikorwa rituma ibikorwa byacu bimenyekana bikagera hirya no hino, ndetse bamwe bakanigira ku bandi bagahana ibitekerezo.â€
Uyu muhinzi avuga ko uzashaka kumenya uko akora ubuhinzi bwe yiteguye kubimugezaho ndetse n’uwakenera imbuto akaba yamufasha kuyibona. Avuga kandi ko n’uwaba afite ubundi bumenyi bwo kumwungura nawe ahawe ikaze.
Umuyobozi wa JADF mu karere ka Nyamasheke, Bwana Bahizi Charles, yavuze ko iri murikabikorwa rizafasha abaturage kwiga icyo bakora kugira ngo bagere ku iterambere.
“ni umwanya wo kwiga umuturage azagira kugira ngo aboneko hari ikintu ashobora kwiga imurikabikorwa rizarangire nawe ajya kubishyira mu bikorwa.â€
Yibukije abaturage ko nta kintu akarere cyangwa abandi bafatanyabikorwa bashobora kugeraho badafatanije n’abaturage bakaba basabwa gukora bakiteza imbere.
Iri murikabikorwa kandi ngo ni umwanya wo kumenyesha abaturage serivisi zitandukanye zibagenewe ngo umuturage uzajya azikenera ajye amenya aho azibariza ndetse n’uburyo bwo kuzibazamo.